Nyuma y’aho umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi Johnattan McKinstry ahamagariye abakinnyi bagomba kwitabira imyitozo yo gutegura umukino wa Gabon,Umukinnyi Ismael Nshutiyamagara ntiyitabiriye imyitozo ndetse ntiyantanga impamvu.

Nyuma haje gucicikana amakuru yavugaga ko uyu mukinnyi yaba ataritabiriye imyitozo kubera amafaranga y’agahimbazamusyi bagombaga guhabwa ariko ntibayahabwe,ndetse abandi bakanemeza ko yaba yarababjwe no kuba atarashyizwe mu bakinnyi 18 bagombaga gikina na Ghana.

Mu rwego rwo gushaka aya makuru Kigali Today yegereye uyu mukinnyi uri gukora imyitozo muri APR Fc,adutangariza ko ari impamvu ze bwite (z’umuryango) adashaka gutangaza zatumye atitabira imyitozo.
Yagize ati"Impamvu nyamukuru ni impamvu yanjye bwite, ni impamvu z’umuryango wanjye,nta kindi kibazo nari mfite mu ikipe y’igihugu,abavuga ko ari amafaranga sibyo kuko byaba bivuze ko ari njye gusa utarayabonye kuko abandi baritabiriye"

Abakinnyi bari bahamagawe ku ikubitiro
Mu izamu : Olivier Kwizera (APR), Jean Claude Ndoli (APR), Eric Ndayishimiye (Rayon Sports) and Marcel Nzarora (Police)
Abakina inyuma : Michel Rusheshangoga (APR), Fitina Omborenga (SC Kiyovu), Jean Marie Rukundo (Rayon Sport), Janvier Mutijima (AS Kigali), Celestin Ndayishimiye (Mukura), Amani Uwiringiyimana (Unattached), Faustin Usengimana (APR), James Tubane (Rayon Sport) na Ismael Nshutiyamagara (APR).
Abakina hagati : Mohamed Mushimiyimana (Police), Djihad Bizimana (APR), Yannick Mukunzi (APR), Amran Nshimiyimana (Police), Kevin Muhire (Rayon Sport), Andrew Butera (APR),
Jacques Tuyisenge (Police), Innocent Habyarimana (Police), Patrick Sibomana (APR)
Ba rutahizamu : Isaie Songa (Police), Ernest Sugira (AS Kigali), Dany Usengimana (Police) and Michel Ndahinduka (APR).

Nyuma yo kutaboneka kwa James Tubane (Rayon Sport) na Ismael Nshutiyamagara (APR). baje guhita basimbuzwa Kayumba Sother wa AS Kigali ndetse na Mugabo Gabriel wa Police FC,aho bitegura umukino uzahuza Amavubi na Gabon kuri uyu wa gatandatu.
Sammy IMANISHIMWE
National Football League
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Ahaaaaaaaa gusa harahagazewe! nzaba mbarirwa!!!!!!!