Impamvu Buteera na Tibingana batari gukinira APR FC muri iyi minsi

Ubuyobozi bw’ikipe ya APR FC butangaza ko ibibazo by’ibyangombwa ari byo bitumye abakinnyi bayo bane batari bagaragara ku mukino uwo ari wo wose wa shampiyona y’uyu mwaka wa 2014.

Buteera Andrew, Tibingana Charles n’abasore babiri iyi kipe yakuye mu Burundi, Bukebuke Yannick na Bigirimana Mussa, ntacyo bari bafasha iyi kipe ifite igikombe cya shampiyona cy’umwaka ushize nubwo bari bamwe mu bategerejwe cyane.

Tibingana Charles ni umwe mu batagaragara muri APR FC muri iyi minsi.
Tibingana Charles ni umwe mu batagaragara muri APR FC muri iyi minsi.

Amakuru agera kuri Kigali Today avuga ko ikipe ya APR FC yaba yaririnze gukinisha aba bakinnyi mu gihe cyose batari babona ibyangombwa (indangamuntu) zibemerera kuba Abanyarwanda burundu.

Nubwo iki cyemezo cyafashwe n’ubuyobozi bw’iyi kipe, nta mukinnyi n’umwe muri aba bane wagaragaye mu bo komisiyo ya FERWAFA yashyize hanze ko yakozeho iperereza igasanga ari abanyamahanga nubwo bakinaga nk’Abanyarwanda.

Buteera ni umwe mu nkingi za mwamba za APR FC.
Buteera ni umwe mu nkingi za mwamba za APR FC.

Ibi byatumye abafana b’ikipe ya APR FC bakomeza kwibaza impamvu aba bakinnyi bayo badakina mu gihe FERWAFA yari yemeje ko ari Abanyarwanda bidasubirwaho.
Umuvugizi wa APR FC, Gatete George, yadutangarije ko kuba aba bakinnyi batagaragara mu kibuga ari uko nta ndangamuntu z’u Rwanda bari babona.

“Ntabwo bari babona indangamuntu ni yo mpamvu tutabakinisha. Ababyeyi babo baritabye ndetse umushinga w’indangamuntu watubwiye ko uzazibakorera vuba ariko turacyategereje”; nk’uko byasobanuwe n’umuvugizi wa APR FC.

Issa (wambaye no 26) na Bukebuke (wambaye no 32) ni abasore APR FC yakuye mu Burundi ariko batari bayifasha uyu mwaka.
Issa (wambaye no 26) na Bukebuke (wambaye no 32) ni abasore APR FC yakuye mu Burundi ariko batari bayifasha uyu mwaka.

Amakuru amwe yavugaga ko umwe muri abo bakinnyi (Tibingana) byaba byararangiye adashoboye kwerekana ko ari Umunyarwanda gusa aya makuru George yayahakanye avuga ko afite ababyeyi b’abanyarwanda kandi bafite indangamuntu.

Andi makuru ava mu gihugu cy’u Burundi yatangazaga ko ikipe ya Flamingo umukinnyi Yannick yaje aturukamo yaba yaranditse ibaza uburyo agiye gukina mu Rwanda nk’umunyarwanda kandi mu Burundi yarakinaga nk’umurundi, gusa ibi byose APR FC ivuga ko ntaho bihuriye n’ukuri.

Ikipe ya APR FC ni yo iyoboye urutonde rwa shampiyona magingo aya, gusa umutoza wayo Dr Petrovic akomeje gutangaza ko kubura abakinnyi nka Buteera na Tibingana hari icyo biri kumwicira mu mitoreze.

Jah d’eau DUKUZE

National Football League

Ibitekerezo   ( 5 )

Jad’eau merci n’aha waburiye, sha politike y’ikinyoma irarambiranye, nka Tibinga umaze imyaka ine mu Rwanda ni gute yaba atagira iranga muntu? ariko byose bizamenyekana tu.

karekezi yanditse ku itariki ya: 11-11-2014  →  Musubize

Jad’eau merci n’aha waburiye, sha politike y’ikinyoma irarambiranye, nka Tibinga umaze imyaka ine mu Rwanda ni gute yaba atagira iranga muntu? ariko byose bizamenyekana tu.

karekezi yanditse ku itariki ya: 11-11-2014  →  Musubize

Bwana Gatete George, aba bahungu bacu mukemure ikibazo babone ibyangombwa turabakeneye hato tutazatakaza n’inota na rimwe kandi twizeye tudashidikanya ko igikombe tugomba kukigumana tu !

bigabo yanditse ku itariki ya: 11-11-2014  →  Musubize

None se APR isanzwe ikinisha abanyarwanda gusa urumva De Gaule yari gusaba abakinnyi bayo indangamuntu ra? Kandi namwe murumva ko ngo ntazo bariya bahungu ni ukuvuga Tibingana na Buteera bagira.Hahahahaha.

Ngo dutegereze ko Amavubi azatsinda amahanga ra?

none yanditse ku itariki ya: 10-11-2014  →  Musubize

izabere ikigari turayishaka

steven yanditse ku itariki ya: 10-11-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka