Imiterere yo gushaka itike y’igikombe cya Afurika 2027

Impuzamashyirahamwe y’umupira w’Amaguru muri Afurika(CAF) yatangaje impinduka mu mikino yo guhatanira itike y’igikombe cya Afurika 2027, kizabera mu bihugu bitatu Uganda,Kenya na Tanzania.

Muri ubu buryo bushya amakipe y’ibihugu yose azitabibira iyi mikino y’ijonjora azaba agabanyije mu matsinda 13, aho ibihugu bitatu bizakira byo bifite itike. Amakipe 13 azaba aya mbere mu matsinda azaba aherereyemo azahita abona itike yerekeza mu mikino ya nyuma naho atatu yabaye aya kabiri meza mu matsinda 13 abone itike yo gukina imikino ya nyuma ako kanya bijyanye n’uburyo yitwaye mu mikino yayahuje n’ikipe izaba yabaye iya mbere ndetse n’iya gatatu mu itsinda aherereyemo.

Andi makipe icumi yatsinzwe neza akaba aya kabiri mu matsinda , azahura hagati yayo yishakemo andi makipe atanu azahita yiyongera kuri 19 azaba amaze kuboneka yuzuze amakipe 24 agomba kuzitabira imikino ya nyuma y’igikombe cya Afurika 2027.

Tombora y’uko amakipe azaba agabanyije mu matsinda yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika 2027 iteganyijwe ku wa 19 UKuboza 2025 i Rabat muri Maroc, saa tatu z’ijoro.Iyi mikino iteganyijwe kuzatangira muri Werurwe 2026 aho hazakinwa imikino ibiri, ndetse no muri Nzeri n’Ukwakira 2026 hazakinwa imikino ine mu gihe imikino ya kamarampaka yo iteganyijwe mu Ugushyingo 2026.

Ubu buryo bushya buje busimbura ubwari busanzwe aho amakipe y’ibihugu 48 yabaga agabanyije mu matsinda 12, buri tsinda rigizwe n’amakipe ane, abiri ya mbere mu itsinda agahita abona itike yerekeza mu mikino ya nyuma.

National Football League

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka