Imiterere y’amasezerano bivugwa ko Raouf Dao yasinyiye Singida BS mbere yo kwerekanwa na APR FC
Mu gihe ku wa 22 Kamena 2025, APR FC yatangaje Rouf Dao nk’umukinnyi wayo mushya, hakomeje kwibazwa niba uyu musore yaba yasinyiye amakipe abiri icyarimwe nyuma y’uko Singida Black Stars na yo yari yabanje kuvuga ko yayisinyiye.

Ibi bikomeje kwibazwa nyuma y’uko APR FC itangaje Raouf Memel Dao nk’umukinnyi wayo mushya. Nyamara, amakuru Kigali Today yahawe na Singida Black Stars mu cyumweru gishize, yaravugaga ko yasinyishije uyu musore w’imyaka 21.
Aya makuru agaragaza Memel mu makipe abiri yatunguye benshi haba muri Tanzania, iwabo muri Burkina Faso ndetse no mu Rwanda.
Iby’ingenzi wamenya ku masezerano Singida Black Stars yari yagiranye na Raouf Memel Raouf
Nk’uko bigaragara mu masezerano, Singida Black Stars yari yumvikanye na Raouf Memel Dao ko azayikinira igihe kingana n’imyaka itatu, kuva mu mwaka w’imikino wa 2025-2026 kugeza mu mpeshyi ya 2028. Uyu musore muri aya masezerano bigaragara ko impande zombi zari zumvikanye ko agurwa ibihumbi 150 by’Amadolari yagomba kuzishyurwa mu myaka itatu.
Ku ikubitiro, Singida Black yagombaga kwishyura ibihumbi 70 by’amadolari mu mwaka w’imikino 2025-2026, agatangwa mu byiciro bibiri, icy’amadorali ibihumbi 20 $ n’icy’ibihumbi 50 $.
Mu 2026-2027 ndetse no mu 2027-2028, ikipe yagombaga kwishyura amadorali ibhumbi 40 $ buri mwaka

Kuri iyi ngingo y’amafaranga yari kugurwa, uhagarariye inyungu z’uyu musore Salomé Wendingoudi Compaore, ku mbuga nkoranyambaga ze yavuze ko ntaho ahuriye no gusinya kwe muri APR FC kuko yasinye byemewe muri Singida Black Stars. Yagaragaje ko mu Rwanda yaguzwe amafaranga macye ugereranyije n’ayo yari kugurwa muri Tanzania, ibyo yagereranyije n’ubugambanyi.
Ati "Miliyoni 85 CFA (150,000 $) muri Tanzania, miliyoni 39 CFA (65,000 $) mbega ubugambanyi! Ndifuza gutanga umucyo, ko ntaho mpuriye no gusinya muri APR FC yo mu Rwanda kwa Raouf Memeel Dao, kuko yasinye amasezerano akwiriye muri Singida Black Stars."
Nubwo Salomé Wendingoudi Compaore avuga ibi ariko mu mafoto yagiye hanze agaragaramo Raouf Memel Dao afite amasezerano, yari hamwe na Zambro Traore usanzwe na we agurisha abakinnyi, aho ari we unahagarariye inyungu z’abarimo Stephanie Aziz Ki.

Mu gace ka kabiri k’ingingo ya mbere igize aya masezerano kandi , hateganyaga ko mu mu mezi 33 yari kuba agize aya masezerano, Raouf Memel Dao yari kujya ahembwa ibihumbi 6,000 by’amadolari buri kwezi mu gihe agace ka gatatu kari karimo ko yaziyongera bitewe n’uko umukinnyi yitwara.
Mu ngingo ya gatatu y’aya masezerano harebana n’igihe umukinnyi ashobora gusesa amasezerano, impande zombi zari zumvikanye ko mu gihe umukinnnyi ashatse kugenda abonye nk’ikipe cyangwa ubundi buryo yagendamo, yakwishyura ibihumbi 500 by’amadolari byo kugura amasezerano yaba asigaranye.

Umunyamabanga wa Singida Black Stars, Omar Kaya aganira na Kigali Today yayibwiye ko igihe nikigera ukuri kuzagaragara.
Ati" Niba yasinye hariya( muri APR FC) ni byiza cyane, niba yasinyiye amakipe yombi(Singida Black Stars na APR FC) nabyo ni byiza. Tuzamenya ukuri mu gihe cya nyacyo."
Melel Dao Yaba yasinyiye amakipe abiri?
Muri aya masezerano bigaragara ko Singida Black Stars yayagiranye n’umukinnyi nk’aho nta kipe yari afitanye nayo andi, byaba bimuha uburenganzira bwo kwigurisha mu gihe amakuru avuga ko yari agifitiye amasezerano AS Sonabel yakiniraga, ari na yo nzira APR FC ivuga ko yanyuzemo ikumvikana n’ikipe yakiniraga.


Si ubwa mbere agerageje gusinyira amakipe abiri
Ikinyamakuru sportdrome.com cyo kuri Burkina Faso cyanditse ko, ubwo uyu musore yajyaga muri AS Sonabel yakiniraga , mu mpeshyi ya 2024 nabwo habayeho ibisa nkibiri kuba kuko icyo gihe yari yanasinyiye ikipe yitwa USFA zose zikina muri shampiyona y’iki gihugu, icyo gihe biba ngombwa ko AS Sonabel isubiza amafaranga USFA kugira ngo imwegukane.
National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|