Imikino yo kwitegura isabukuru ya FPR mu Ntara y’Uburengerazuba igeze muri 1/4
Mu mukino wa 1/4 cy’amarushanwa yo kwitegura isabukuru y’imyaka 25 FPR-Inkotanyi imaze ushinzwe wabaye tariki 10/11/2012 ikipe y’umupira w’amaguru y’abakobwa y’akarere ka Rutsiro yatsinze iya Karongi ibitego 4-3.
Umukino wabereye ku kibuga cy’umupira cyo mu murenge wa Rubengera kizwi ku izina rya stade Mbonwa. Watangiye sa saaba n’igice, iminota 90 yose irangira nta kipe ibashije kureba mu izamu ry’indi biba ngombwa ko batera penaliti.
Ikipe y’akarere ka Rutsiro yinjije penaliti 4 kuri 3 za Karongi, bityo yegukana itsinzi yo kuzakina muri 1/2 n’ikipe y’abakobwa y’akarere ka Rusizi. Umukino wa 1/2 uzaba kuya 17/11/2012.

Nk’uko bitangazwa na Cyimana Juvenal uhagarariye FPR-Inkotanyi mu Ntara y’Ubungerazuba, imikino yo kwitegura isabukuru y’imyaka 25 umuryango umaze ubonye izuba, ngo yateguranywe ubwitonzi kandi ikigamijwe n’uguha umwanya urubyiruko rukidagadura runakora siporo.
Umukino wahuzaga amakipe y’abagabo (Karongi & Rutsiro) waje gusubikwa kubera imvura yimurirwa ku wa gatatu tariki 14/11/2012 saa cyenda.
Mu bagabo, ikipe izatsinda izakina n’izaba yabonye itike hagati ya Rusizi na Nyamasheke ku itariki 17/11/2012, hanyuma umukino wa nyuma (finale) ube kuya 25/11/2012 mu karere ka Rubavu.
Gasana Marcellin
National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|