Imikino yo kwishyura muri shampiyona y’umupira w’amaguru iratangira kuri uyu wa gatandatu

Nyuma y’ibyumweru bibiri shampiyona y’umupira w’amaguru idakinwa kubera akaruhuko kahawe amakipe nyuma y’imikino ibanza, kuri uyu wa gatandatu tariki 18/1/2014 haratangira imikino yo kwishyura (Phase retour).

Muri iyo mikino y’umunsi wa 14 wa shampiyona, kuri uyu wa gatandatu harakinwa imikino ine, aho APR FC iri ku mwanya wa mbere ijya gusura Marine FC kuri Stade Umuganda i Rubavu. Mu mukino ubanza APR FC yaru yanyagiye Marine FC ibitego 6-2.

Indi mikino ihari, Police FC irakina na Esperance ku Mumena,Mukura ikine na AS Muhanga i Muhanga, Espoir FC yakire Etincelles i Rusizi, naho Amagaju FC yakire AS Kigali i Nyamagabe.

Ku cyumweru tariki ya 19/1/2014 hateganyijwe imikino ibiri, aho Rayon Sport iri ku mwanya wa kabiri izajya gusura Gicumbi FC, ukaba umukino wa mbere Rayon Sport izaba ikinnye idafite uwari umutoza wayo Didier Gomes da Rosa uherutse gusesa amasezerano yari afitanye n’iyo kipe.

Undi mukino uzaba, Kiyovu Sport izakina na Musanze FC kuri Stade Mumena guhera saa cyenda n’igice.

APR FC ikomeje kuza ku isonga n’amanota 30, ukirikiwe na Rayon Sport ifite amanota 28, naho AS Kigali ikaza ku mwanya wa gatatu n’amanota 26. Police FC iri ku mwanya wa kane n’amanota 24, ikayanganya na Espoir FC iri ku mwanya wa gatanu.

Esperanece iri ku mwanya wa 13 n’amanota 7, ikayanganya n’Amagaju ari ku mwanya wa 14 ari nawo wa nyuma.

Theoneste Nisingizwe

National Football League

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka