Imikino y’umunsi wa 22 mu cyiciro cya mbere irakomeza

Mu mpera z’iki cyumweru dusoza tariki 22/04/2012 harakinwa imikino y’umunsi wa 22 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu mupira w’amaguru. Umwe mu mikino itegerejwe cyane ni umukino ugomba guhuza Mukura FC na Nyanza FC kuri sitade Kamena i Huye.

Mukura irasabwa kwitwara neza muri uyu mukino kugira ngo yongere igarurire icyizere abafana bayo bamaze iminsi bayishinja kutitwara neza nyuma y’aho ivuye ku mwanya wa mbere ikaba ubu igeze ku mwanyawa kane.

Indi mikino iba kuri iki cyumweru ni APR FC iza gukina n’Amagaju kuri stade regional i Nyamirambo i Kigali. Marines FC irakina na Espoir FC kuri sitade ya Mumena mu mujyi wa Kigali.

Umukino wagombaga guhuza Isonga FC na Police Fc ntukibaye kuko Isonga ifite abakinnyi benshi mu ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 20 bagomba gukina umukino wo gushakisha itike y’imikino ya nyuma y’igikombe cy’Afurika cy’ibihugu ku batarengeje imyaka 20.

Kuwa gatandatu tariki 21/04/2012 habaye imikino ibiri. AS Kigali yatsitze La Jeuness ibitego bitatu kuri kimwe mu mukino wabereye kuri sitade Mumena. Kiyovu Sports yatsinze Rayon Sports igitego kimwe ku busa mu mukino wabereye kuri sitade Amahoro i Remera.

Jacques Furaha

National Football League

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka