i Muhanga, ikipe yaho yongeye kwihagararaho inganya na Mukura
Kuri Stade ya Muhanga, ikipe ya Mukura yari yakiriwe na AS Muhanga, aho ikipe ya Mukura yari ifite intego zo gutsinda uyu mukino ikaba yakomeza gusatira ikipe a APR Fc ndetse na Rayon Sports, gusa ntibyaje gukunda yanganyije 0-0.

Ku Mumena, Kiyovu Sports yahatsindiye Bugesera ibitego 3-1
Ikipe ya Kiyovu Sports yaherukaga gukinwa ubwo yatsindwaga na Rayon Sports igitego 1-0, yaje kwihererana Bugesera iyitsinda ibitego 3-1, ibitego byatsinzwe na Nizeyimana Jean Claude, Herron Berrian ndetse na Nizeyimana Djuma ku ruhande rwa Kiyovu, mu gihe icya Bugesera cyatsinzwe na Irokan Samson Ikechukwu.
Nyuma y’iyi mikino, Shampiyona izongera gusubukurwa tariki 20/04/2019, nyuma y’icyumweru cyo kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994.
National Football League
Ohereza igitekerezo
|