Nyuma y’aho Amavubi yari amaze iminsi ategura umukino yagombaga guhuramo na Cote d’Ivoire, ndetse akaza no kuwutsindwa ibitego 3-0, ubu imikino yari yarasubitswe irasubukurwa guhera kuri uyu wa Gatatu.

Imikino ibiri itegerejwe n’abantu benshi, ni umukino uzahuza ikipe ya Mukura izaba yakiriye APR Fc i Huye, ndetse n’uwo Rayon Sports izaba yakiriyemo Kiyovu Sports kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.
Gahunda irambuye y’imikino y’ibirarane
Ku wa Gatatu tariki 27/03/2019
Sunrise FC vs AS Kigali (Nyagatare, 15h30)
Mukura VS vs APR FC (Stade Huye, 15h30)
Ku wa kane tariki 28/03/2019
Rayon Sports FC vs SC Kiyovu (Stade de Kigali, 15h30)

Ku wa Gatandatu tariki 30/03/2019
APR FC vs Sunrise FC (Stade de Kigali, 15h30)
Ku Cyumweru tariki 31/03/2019
AS Kigali vs Rayon Sports FC (Stade de Kigali, 15h30)
Ku wa Gatatu tariki 03/04/2019
AS Muhanga vs Mukura VS (Stade Muhanga, 15h30)
SC Kiyovu vs Bugesera FC (Stade Mumena, 15h30)
National Football League
Ohereza igitekerezo
|