Imikino 16,amezi arenga 6,abasifuzi bo mu Rwanda ntibaheruka agafaranga,ukwezi gutaha ngo nicyo gisubizo
Nyuma y’aho mu kwezi kwa cumi 2014 abasifuzi bo mu Rwanda bishyuriwe ibirarane bari bafitiwe, kugeza kuri uyu munsi abasifuzi bo mu Rwanda bagiye kumara amezi arenga atandatu batarongera guhembwa amafaranga baba bagomba guhabwa kuri buri mukino
Ku wa Gatanu taliki ya 17/10/2014 nibwo ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda "FERWAFA" ryahuye n’abasifuzi ndetse rinabishyura amafaranga angana na Rwf.13, 804, 900 ya shampiyona y’umwaka ushize hamwe n’amadeni yo mu mwaka wa 2006 angana Rwf.6, 567, 000 bari baberewemo na FERWAFA.
Gusa ariko amafaranga abasifuzi bahawe yari ayo kugeza ku munsi wa cumi wa Shampiona,ubwo hari hakiri gukinwa imikino ibanza;
Nyuma yaho abasifuzi bakomeje gutegereza ko haba hari ikigiye guhinduka amafaranga yabo akajya abagereraho igihe,ariko siko byagenze kuko kugeza ubu bafitiwe umwenda w’imikino 16 ya Shampiona.

Mu kiganiro Kigali Today yagiranye na Aaron Rurangirwa,Perezida wa komisiyo y’Abasifuzi mu Rwanda yemeye koko ko abasifuzi bafitiwe ibirarane by’imikino 16 ya Shampiona,ariko ngo FERWAFA yabahaye icyizere ko mu kwezi ka karindwi bashobora kuzaba bayabonye.
Aaron Rurangirwa yagize ati"Ubuyobozi bwa Ferwafa bwatubwiye ko buri kuyashakisha ku buryo bazayishyurira rimwe,bishobotse bakayahabwa mu kwezi kwa karindwi kuko bari bahembwe iminsi 10 ubu hasigaye ay’iminsi 16"
Aaron Rurangirwa yemera ko kudahemberwa bishobora kugiira ingaruka ku misfurire
Mu kiganiro kandi twagiranye na Aaron Rurangirwa, nawe ku giti cye yemera ko hashobora kuba ingaruka ku kazi k’abasifuzi, ariko atangaza ko abasifuzi bari gusifura bamaranye igihe yumva abafitiye icyizere.
"Ingaruka ku misifurire yakagombye, ariko abasifuzi dukorana tumaze iminsi dukorana,sibwo bwa mbere byaba kuko bagiye basigarwamo amafaranga nyuma bakaza kuyishyurwa kandi bagakomeza akazi kabo" Aaron Rurangirwa aganira na Kigali Today

Muri uyu mwaka w’imikino wa 2014-2015, bamwe mu batoza bo mu cyiciro cya mbere bagiye banenga imisifurire yo mu Rwanda ndetse byaje kuvugwa ko hari n’abasifuzi bagiye bahagarikwa ndetse hari n’abahagaritswe igihe cy’amezi atandatu n’ubwo bitigeze bitangazwa ku mugaragaro.
Sammy IMANISHIMWE
National Football League
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
nonese uwavuga ko ferwafa ariyo nyirabayazana wa ruswa muri ruhago y’aba abeshye.ubuse wamara amezi angana gutya udahembwa ikipe yaguha ayo kurya ukayanga?biragoye.gusa ntawabura gushimira abasifuzi kubwihangane bagira.ese ko ibindi bigira bidget abasifuzi bo ntabwo baba bakorewe budget?
Hahaah, ushaka kuvuga ko kuba hari igihe abasifuzi batumvikana n’abatoza ku byemezo bafata byaba biterwa n’uko bamaze igice cy’umwaka wose badahembwa? Gusa nta kundi bihangane.Gutsikamira Gikundiro ngo urimo urayihima bigira ingaruka ku mpande nyinshi. Kuba Rayon imeze nabi, byashoboka ko ubuyobozi bwa Ferwafa bwagizemo uruhare, igihe bwirukanaga CEDRIK n’umutoza we, byatumye abantu batagaruka ku bibuga kureba umupira,amafranga yinjiraga ku bibuga arabura, bityo na ferwafa ayo yabonaga arabura, bimwe mu bikorwa byayo bihura n’ikibazo. Abatera nkunga bisubiraho kubera ko ntawe basangaga ku bibuga. none dore n’abasifuzi bibagezeho. Ikindi kibabaje ni uko ngo iyo hari akabonetse ubuyobozi bwa Ferwafa buhita bugapangira gahunda kakaba karahise ako kanya. urugero nka championat y’abana yatangiye mu minsi yashize ngo igomba gukwira mu gihugu hose harya yaheze he? Wabonye akayabo kakoreshejwe mu kuyitangiza? iyo bafataho igice kimwe se bagahemba abasifuzi.Murakoze.