Imigambi mishya ya Mukura VS yizihije imyaka 60 ibayeho

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 05 Kanama 2023 ubwo ikipe ya Mukura VS yizihizaga VS imyaka 60 ibayeho ubuyobozi bwatangaje ko mu ngamba nshya harimo gutwara shampiyona ndetse no gutangiza ikipe y’abagore mu byiciro bitadukanye by’imyaka.

Nyuma y'imyaka 60 ibayeho ubuyobozi bwa Mukura VS bwavuze ko batangiye urugendo rwo gutwara igikombe cya shampiyona ndetse no gutangiza ikipe y'abagore
Nyuma y’imyaka 60 ibayeho ubuyobozi bwa Mukura VS bwavuze ko batangiye urugendo rwo gutwara igikombe cya shampiyona ndetse no gutangiza ikipe y’abagore

Ibi byatangajwe na Perezida wa Mukura VS Nyirigira aho yavuze ko nyuma y’imyaka 60, ibyo bigiyeho akadomo kuko hagiye gutangira amateka mashya ahiga ko bagomba guhesha iyi kipe igikombe cya shampiyona cyaba ari icya mbere mu mateka yayo. Mu gihe iyi mihigo yagerwaho yaba ari yo kipe ya mbere yo hanze ya Kigali ikoze ayo mateka.

Nyirigira Yves yakomeje avuga ko kandi nyuma y’imyaka 60 iyi kipe ibayeho bagiye no gushinga ikipe y’abagore mu byiciro bitandukanye by’imyaka bibanda ku bakiri bato.

Yagize ati “Tugiye gutangiza ikipe y’abakobwa, ishuri ry’umupira, ni ukuvuga ko ari kuvuga kuva ku myaka 17 kugeza kuri 12 y’amavuko.”

Mukura VS iheruka kwegukana Igikombe cy’Amahoro mu mwaka wa 2018 ubwo yatsindaga ikipe ya Rayon Sports kuri Kigali Pelé Stadium.

National Football League

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Mukura itwaye igikombe cya Championat ntabwo ariyo Team ya mbere yaba ibikoze yo hanze ya Kigali kubera ko Mukungea Fc twigeze kubikora.

Ruto yanditse ku itariki ya: 6-08-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka