
Uyu munya-Algeria w’ imyaka 57 yatangajwe nk’umutoza mukuru w’ ikipe y’ igihugu Amavubi, tariki ya 2 Werurwe 2025, asimbuye Umudage Torsten Frank Spitler, wari usoje amasezerano y’umwaka.
Amrouche umenyereye umupira w’Akarere ka Afurika y’ Iburasirazuba, kuko yatoje amakipe atandukanye arimo u Burundi, Kenya na Tanzania yaje mu Rwanda yitezweho byinshi, cyane cyane mu mikino yo gushaka itike y’ igikombe cy’Isi 2026, kuko yasanze u Rwanda ruyoboye itsinda rya gatatu mu mikino rwari rumaze gutozwamo n’uwo yari asimbuye wagiye bitavugwaho rumwe na bamwe babonaga akwiriye kuhaguma kubera ibyo yari amaze gukora.
Kuva ageze mu ikipe y’ igihugu, Adel Amrouche amaze gutoza imikino itandatu y’amarushanwa, aho yatsinzwemo ine, atsinda umwe anganya undi. Muri iyi mikino, yatsinzwe na Nigeria 2-0, anganya na Lesotho 1-1, atsindwa na Nigeria 1-0, atsinda Zimbabwe 1-0, atsindwa na Benin 1-0 i Kigali, ndetse asoza atsindwa na Afurika y’Epfo 3-0, aho yose yari imikino yo gushaka itike y’ igikombe cy’ Isi 2026.
Adel kandi yakinnye imikino ibiri ya gicuti n’ikipe y’ Igihugu ya Algeria ya mbere, imutsinda ibitego 2-0, yongera gutsindwa nk’ibyo na Algeria ya CHAN nyuma y’ iminsi ine.
Mu mikino yose hamwe umunani ikipe ya Adel Amrouche yinjijemo ibitego bibiri gusa naho atsindwamo 12 aho muri itandatu yo gushaka itike y’ igikombe cy’ Isi 2026, yatsinzemo ibitego bibiri, atsindwa umunani, bivuze ko ku manota 18 yashobokaga yabonyemo 4 gusa.
Iyi mibare ntabwo yorohera Adel Amrouche iyo ishyizwe ku munzani ikagereranywa n’iy’uwo yasimbuye
Torsten Frank Spitler watoje Amavubi, kuva tariki ya 1 Ugushyingo 2023 kugeza tariki ya 31 Ukuboza 2025.
Mu mikino itandatu ye ya mbere itarimo iya gicuti, Frank Spitler yatsinzemo ibiri, anganya itatu atsindwa umwe, byari bivuze ko yari afite amanota icyenda kuri 18. Uyu Mudage kandi yanganyije na Zimbabwe 0-0, atsinda Afurika y’Epfo 2-0, atsindwa na Benin 1-0, atsinda Lesotho 1-0, anganya na Libya 1-1 ananganya na Nigeria 0-0.
Adel Amrouche inshuro nyinshi wumvikana avuga ko ari kubaka, uretse Amavubi, yanatoje amakipe y’ ibihugu bitandukanye harimo Tanzania yavuyemo aza mu Rwanda, Yemen, Botswana, Libya, Kenya, Burundi na Guinea Equatorial ndetse n’ amakipe y’ amaclub nka MC Alger, DC Motema Pembe n’ andi atandukanye.
National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|