Ubwo i Nyanza hakinwaga imikino ya Volleyball yatewe inkunga n’Imbuto Foundation muri weekend ishize, twaganiriye na Niyonzima Ngoga Clement ukuriye umushinga wo kurwanya Malaria mu Imbuto Foundation, atubwira ko bazakomeza gutera inkunga Volleyball ariko bakazanakorana ba Basketball ndetse n’umupira w’amaguru mu minsi ya vuba.
Yabisobanuye muri aya magambo: “Tuzakomeza gukorana na Volleyball kandi dufite na gahunda yo gukorana n’ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball bitarenze mu kwezi kwa gatandatu uyu mwaka; turanateganya gutegura irushanwa ry’umupira w’amaguru muri Nyakanga umwaka utaha”.
Nubwo Imbuto Foundation itera inkunga imikino, na yo iboneraho kunyuza ubutumwa muri iyo mikino cyane cyane ubwo kwirinda malaria kuko iyo mikino ihuza abantu benshi. Ni muri urwo rwego ubu harimo gukinwa imikino ya Volleyball mu gihugu hose.
Iyi mikino yateguwe na Imbuto Foundation ku bufatanye n’ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball mu Rwanda (FRVB), uretse kuba izafasha gukangurira abaturage kwirinda malaria, FRVB ikoresha iri rushanwa mu gushaka abana bafite impano ya Volleyball. Iyi mikino izasozwa tariki 18/02/2012, imikino ya nyuma ikazabera i Kigali.
Hatumimana Christian ushinzwe ibya tekinike muri FRVB, yatubwiye ko bizeye ko Imbuto Foundation izakomeza kubatera inkunga ku buryo buhoraho, kuko ngo bagiranye imikoranire myiza. Banafite intego yo kuzashaka umuterankunga wa shampiyona uhoraho kuko akenshi kuyikina ikarangira bikunze kugorana kubera amikoro makeya.
Theoneste Nisingizwe
National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|