Kuri iki cyumweru taliki ya 13/09/2015,ikipe ya Rayon Sports yakinnye umukino wa gicuti n’ikipe y’i Bukavu muri Republika iharanira demokarasi ya Congo yitwa Ibanda Sport,umukino waje kurangira amakipe yombi anganije igitego 1-1.

Iyi kipe ya Ibanda Sport niyo yaje gufungura amazamu mu minotra ya nyuma y’igice cya mbere,ndetse icyo gice cya mbere kiza kurangira ari cyo gitego kimwe cya Ibanda Sport ku busa bwa Rayon Sports.

Mu gice cya kabiri ikipe ya rayon Sports yasaga iri kugerageza abakinnyi izajya ibanzamo mu mwaka w’imikino wa 2015/2016,yakomeje kugenda ikora impinduka,aho yagiye yinjizamo abakinnyi nka Manishimwe Djabel,Ishimwe Kevin,n’abandi.

Ahagana ku munota wa 60,nibwo Djabel wagiyemo asimbura Nshuti Savio Dominique yaje guha umupira umukinnyi mushya Rayon Sports Davies Kasilye,maze nawe ahita arekura ishoti y’imoso maze umunyezamu wa Ibanda Sport ntiyamenya aho umupira uciye.

Iyi kipe ya Rayon Sports kandi yari yamaze kubona umutoza mushya ukomoka mu gihugu cy’u Bufaransa witwa David Donadei,umutoza wakurikiranye umukino yicaye ahagenewe abafana,ariko mu gice cya kabiri akaza kwicara ku ntebe y’abatoza,aho yageragezaga kunganira Sosthene Habimana watozaga Rayon Sport by’agateganyo.
Andi mafoto






Sammy IMANISHIMWE
National Football League
Ibitekerezo ( 7 )
Ohereza igitekerezo
|
Nkunda Rayon Sports Cyane Aho Izajyahose.Nzayingwaho
erega iyi equipe niyabanyarwanda bose kandi twese tuyirinyuma muri iyi shampion aari ubushake nubushobozi ntibubura.
rayon mpaka ninjye nayo ibyo yakora byose turikumwe
Ntabwo Twtwara Igikombe Degoule Akiri President Wa Ferwafa Kerek Navaho!
Ariko ntimwirata nonese Caillou ashatse kuvuga ko abakunzi bayo ari abakozi bo mungo, niba bashiririza?
Uyu mutoza ko mbona ari hatali, Dechilé hafi aho rwose n’agacupa mumufuka, umenya noneho Rayon sport igiye kuzuka, nzahita nyisubiramo ubundi nari narayisezereye,ibamo abasazi benshi, igira akavuyo, ikikubwira ko Rayon sport yakinnye nuko mungo zaho yakiniye ibiryo bishiririra kuko abakunzi bayo baba batitaye kukazi ubundi bigashirira akavuyo kagatangira ubwo....
Ubwo rayon yabonye umutoza mushya ikaba ifite na perezida mushya buriya biratanga icyizere cyuko uyu mwaka ishobora gutwara igikombe cya championa.Abareyooooon