Imanishimwe Emmanuel arategerejwe, Rafael York ntabwo azakina umukino wa Mozambique

Myugariro Imanishimwe Emmanuel (Mangwende) ukina muri Maroc aracyategerejwe mu mwiherero w’Amavubi, mu gihe Rafael York ukina hagati atazakina umukino wa Mozambique kubera imvune.

Emmanuel Imanishimwe (Mangwende)
Emmanuel Imanishimwe (Mangwende)

Aya makuru y’uko Imanishimwe Emmanuel ukinira ikipe ya AS Far Rabat muri Maroc azitabira uyu mukino wo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika 2023 uzahuza Amavubi na Mozambique mu gihe byari byavuzwe ko ikipe ye yamwimanye, Kigali Today yayahamirijwe n’umwe mu bantu bari hafi ikipe y’igihugu aho iri mu mwiherero.

Yagize ati"Yego azaza."

Uyu muntu kandi utifuje ko amazina ye atangazwa yakomeje avuga ko umukinnyi utazaza ari Rafael York ukinira Gefle IF yo muri Suède kubera ikibazo cy’imvune.

Ati "Utazaza ni Rafael York wavunitse."

Rafael York
Rafael York

Rafael York uheruka mu kibuga tariki 10 Kamena 2023 ubwo ikipe ye ya Gefle IF yatsindaga Osters IF 3-2 byari biteganyijwe ko agera mu Rwanda kuri uyu wa Gatatu saa saba z’amanywa.

Imanishimwe Emmanuel bakunda kwita Mangwende yagombaga kugera mu Rwanda mu rucyerera rw’itariki 13 Kamena 2023 saa saba z’ijoro gusa ikipe ye kugeza ubu iyoboye shampiyona ya Maroc isigaje imikino ine ngo isozwe ifite umukino kuri uyu Gatatu mu gihe ifite n’undi kuwa Gatandatu tariki 17 Kamena 2023 uyu musore atazakina kuko azaba yageze mu Rwanda.

Biteganyijwe ko nta gihindutse uyu musore ashobora kuzagera mu Rwanda ku wa Gatanu w’iki cyumweru mu gihe umukino uzahuza Amavubi na Mozambique uteganyijwe ku Cyumweru saa cyenda kuri stade Mpuzamahanga ya Huye.

Kugeza ubu Amavubi mu itsinda ahuriyemo na Senegal, Benin na Mozambique ari ku mwanya wa kane ari wo wa nyuma n’amanota abiri.

National Football League

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka