Kuri uyu wa Mbere kuri Stade Amahoro, ikipe y’igihugu y’u Rwanda yahakiniye umukino wa gicuti yanatsinzemo ikipe ya Guinea ibitego 3-0, umukino wari ugamije gufasha Guinea kwitegura igikombe cya Afurika kizabera muri Cameroun.
Ikipe ya Guinea n’ubwo itari ifite Naby Keita wa Liverpool waraye ageze mu Rwanda muri iri joro, ni ikope ifite abakinnyi benshi bakina ku mugabane w’i Burayi mu makipe nka AS Roma, Leipzig, Olympiakos n’ayandi.
Muri ayo mazina ya Guinea twavuga nk’umukinnyi Moriba Kourouma Kourouma uzwi cyane nka Ilaix Moriba, uyu munsore w’imyaka 18 asigaye akinira ikipe ya RB Leipzig yo mu Budage, ikipe yagiyemo avuye muri FC Barcelone yo muri Espagne.

Ilaix Moriba ubwo yari muri Fc Barcelone y’abakiri bato yaje kwigaragaza atangira kwifashishwa mu ikipe nkuru yarimo Lionnel Messi n’abandi, gusa ubwo iyi kipe yifuzaga kumwongerera amasezerano ngo ajy no mu ikipe nkuru byavuzwe ko yaje kugorana ku bijyanye n’umushahara, Fc Barcelone ihita ifata umwanzuro wo kumugurisha muri Leipzig.


Kugeza ubu uyu musore byigezweno kuvugwa ko yazakinira Espagne, ubu ari mu bakinnyi b’ikipe y’igihugu ya Guinea bari mu Rwanda kwitegura CAN, aho ku munsi w’ejo yakinnye igice cya mbere mu mukino batsinzwemo n’Amavubi ibitego 3-0.













AMAFOTO: Niyonzima Moise
National Football League
Ohereza igitekerezo
|