Mu irushanwa yateguye ryari rigamije gukusanya inkunga yo kurihira Mutuelle abatishoboye mu karere ka Kamonyi, Pepiniere yarihiye abantu 200 ubwisungane mu kwivuza
Mu mpera z’iki cyumweru ku kibuga cy’akarere ka Kamonyi kiri ku Ruyenzi, habereye umukino wa nyuma w’irushanwa ryari rimaze iminsi rihuza amakipe ane yo mu cyiciro cya kabiri ari yo Unity Fc, AS Muhanga na Heroes FC.

Iri rushanwa ryaje kurangira ryegukanywe n’ikipe ya Pepiniere yaje gutsinda ikipe ya Unity Fc ibitego 2-1, bituma iyi kipe ihita yegukana igikombe yari yanateguye, nyuma yo kurirangiza iri ku mwanya wa mbere n’amanota atandatu
Munyankumburwa Jean Marie Vianney uyobora ikipe ya Pepiniere, yadutangarije ko iri rushanwa bariteguye mu rwego kugira uruhare mu iterambere ry’akarere ka Kamonyi iyi kipe inabarizwamo, maze bahitamo gukusanya inkunga yo kugurira ubwishingizi mu kwivuza “Mutuelle de Sante”.

Iyi nkunga yaje gukusanywa hifashishijwe iri rushanwa mu mafaranga yishyuzwaga ku bibuga, maze aza gushyikirizwa akarere ka Kamonyi ari nako kazashyikiriza iyi nkunga abo izagenerwa

Pepiniere byayifashije no kwitegura Shampiona y’icyiciro cya kabiri, aho izakoresha Milioni 30
Iyi kipe igimba gutangira imikino ya Shampiona y’icyiciro cya kabiri kizatangira mu mpera z’iki cyumweru, iri rushanwa ngo ryaifashije kwitegura iyi mikino ngo irebe ko yzagaruka mu cyiciro cya mbere
“Iri rushanwa ryadufashije kwitegura icyiciro cya kabiri, kuko amakipe twahuriymo nayo ntiyari yoroshye, ubu twizeye ko twazitwara neza tukagaruka mu cyiciro cya mbere, aho tuzakoresha amafaranga ari hagati ya Milioni 25-30”

“Ubu twatangiye ibiganiro n’akarere ka Kamonyi ngo kabe kajya katwunganira, sinavuga ngo ibiganiro bigeze aha, ariko biratanga icyizere ko bazadufasha, cyane ko basanzwe banaduha ikibuga dukoreraho imyitozo tukanahakirira imikino ya Shampiona” Munyankumburwa Jean Marie Vianney, Umuyobozi wa Pepiniere
National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|