
Aba bakinnyi 2 Wilonja Isamel wakiniraga Flambeau de l’Est y’i Burundi asanzwe ari Umuzamu naho Andre Kotoko we usanzwe akina ataha izamu yakiniraga Athletico nayo y’ i Burundi.
Aba bakinnyi bombi basinye amasezerano y’imyaka 2 baje biyongera kubandi bashya ikipe yaguze barimo .
Munezero Dieudonne na Ndizeye Innocent bombi bakiniraga Amagaju FC ndetse n’uwari kapiteni w’ikipe ya Musanze FC Munyakazi Yussuf Lule.
Uretse aba bakinnyi bashya, Mukura Victory Sports yatangaje ko kandi yongereye amasezerano mashya y’imyaka ibiri ba myugariro Twagirayezu Fabien na Rugirayabo Hassan.

Mukura biravugwa ko ishobora no gusinyisha abandi bakinnyi bashya barimo Twizerimana Onesme wakiniraga APR FC.
Mukura Victory Sports izahagararira u Rwanda mu mikino ya CAF Confederation Cup 2018/19.
National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|