Ikipe ya Mukura Victory Sports imaze gusinyisha abakinnyi 2 bakomoka mu Burundi

Ikipe ya Mukura Victory Sports et Loisirs mu rwego rwo kwitegura imikino Nyafurika n’umwaka utaha w’imikino muri rusange yamaze kugura abakinnyi 2 b’Abarundi aribo Andre Kotoko na Ismael Wilonja.

Umuzamu Wilonja Ismael wakiniraga Flambeau de l'Est.
Umuzamu Wilonja Ismael wakiniraga Flambeau de l’Est.

Aba bakinnyi 2 Wilonja Isamel wakiniraga Flambeau de l’Est y’i Burundi asanzwe ari Umuzamu naho Andre Kotoko we usanzwe akina ataha izamu yakiniraga Athletico nayo y’ i Burundi.

Aba bakinnyi bombi basinye amasezerano y’imyaka 2 baje biyongera kubandi bashya ikipe yaguze barimo .
Munezero Dieudonne na Ndizeye Innocent bombi bakiniraga Amagaju FC ndetse n’uwari kapiteni w’ikipe ya Musanze FC Munyakazi Yussuf Lule.

Uretse aba bakinnyi bashya, Mukura Victory Sports yatangaje ko kandi yongereye amasezerano mashya y’imyaka ibiri ba myugariro Twagirayezu Fabien na Rugirayabo Hassan.

Rutahizamu Andre Kotoko wakiniraga Athletico
Rutahizamu Andre Kotoko wakiniraga Athletico

Mukura biravugwa ko ishobora no gusinyisha abandi bakinnyi bashya barimo Twizerimana Onesme wakiniraga APR FC.

Mukura Victory Sports izahagararira u Rwanda mu mikino ya CAF Confederation Cup 2018/19.

National Football League

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka