
Hari ku munsi wa 14 wa Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu mupira w’amaguru, aho Kiyovu yatsinzwe nyamara yari imaze igihe yitwara neza imbere y’amakipe akomeye, aho ku munsi wa 13 wa shampiyona yatsinze As Kigali ndetse no ku wa 12 ikaba yari yatsinze police FC.
Kanamugire Aloys utoza Kiyovu Sport, nyuma y’umukino yavuze ko ba myugariro b’ikipe ye, aribo nyirabayazana yo gutsindwa kuri uyu mukino.
Yagize ati” Twatsinzwe kubera ko kurwana ku izamu byanze. Umuntu yanyuze hagati y’abakinnyi b’inyuma, baramureka aragenda aratsinda.
Icya kabiri ni uko dufite ikibazo cy’ umuzamu kuko ishoti ryose rigiye mu izamu riba igitego nacyo ni ikibazo tugomba kuzareba uko cyakemuka.”
Uyu mutoza yagaragaje ko abakinnyi be bikigoye ko babona itsinzi ngo bayihagarareho, kuko bakigaragaza igihugunga cyane mu kibuga, bigatuma badashyira mu bikorwa ibyo aba yababwiye ngo bakore mu kibuga.

Nduhirabandi Abdoul Karim bakunze kwita Coka utoza Marine FC, yavuze ko yashimishijwe no kuba yatsinze ikipe ikomeye nka Kiyovu akaba avuga ko amanota atatu yayikuyeho ari ingirakamaro, kuko azanamufasha kurangiza igice cya mbere cya shampiyona ihagaze neza.
Ku rutonde rwa Shampiyona Marine ni iya 14 n’amanota 14 mu gihe Kiyovu yo ari iya 8 n’amanota 18.
Uko indi mikino y’umunsi wa 14 wa shampiyona yarangiye:
Ku wa gatanu tariki ya 20 Mutarama 2017:
Police Fc 3-0 AS Kigali
Ku wa gatandatu tariki ya 21 mutarama 2017:
APR Fc 1-0 Rayon Sports
Espoir Fc 1-1 Sunrise Fc
Bugesera Fc 2-0 Etincelles Fc
Ku cyumweru tariki ya 22 Mutarama 2017
Mukura VS 1-1 Musanze Fc
SC Kiyovu 0-1 Marines Fc
Gicumbi Fc 1-1 Kirehe Fc
Amagaju Fc 1-1 Pepiniere Fc
National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|