
Imwe mu mpamvu yatanze ni uko iyi kipe itubahirije amasezerano bagiranye, maze ikamwambura umushahara w’ukwezi kwa 10.
Kigali Today yashatse kumenya byimbitse iby’ubu bwambuzi bushinjwa Etincelles, ivugana na Visi Perezida wayo witwa Gafora Abdulkhalim anyomoza aya makuru.
Yagize ati "Umutoza Seninga Innocent nta deni tumurimo ,niba ashaka kugenda nagende ariko areke kubeshya."
Kigali Today kandi yabonye n’impapuro (tutashatse gutangaza kuko zirimo amakuru yihariye ya nyiri ubwite) zigaragaza ko Seninga Innocent yishyuwe imishahara ye y’ukwezi kwa cyenda, ukwa cumi n’ukwa cumi na kumwe, ndetse agashyira umukono kuri izo mpapuro yemeza ko abonye ayo mafaranga.
Visi Perezida wa Etincelles, Gafora Abdulkhalim, yakomeje avuga ko nagenda atubahirije amasezerano bagiranye bamujyana mu nkiko kuko bamuhaye Miliyoni eshatu z’amafaranga y’u Rwanda kugira ngo abasinyire imyaka ibiri akaba asezeye atarasoza amasezerano ye.
Etincelles irasura Mukura VS kuri uyu wa gatatu tariki 27 Ugushyingo 2019, haraba ari ku munsi wa cyenda wa shampiyona. Biteganyijwe ko umukino utangira saa cyenda kuri stade ya Huye. Etincelles iri ku mwanya wa 9 n’amanota 11. Mu mikino icyenda yatsinze imikino itatu, inganya ibiri itsindwa imikino ine.
Inkuru bijyanye :
Seninga Innocent wari umutoza wa Etincelles yatandukanye na yo
National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|