Ikipe ya ESPOIR yamaze kwikura mu gikombe cy’Amahoro

Ikipe ya ESPOIR yo mu karere ka Rusizi yamaze gusezera mu gikombe cy’Amahoro cya 2020, aho yari imaze gukina umukino umwe ubanza.

Nyuma yo gukina umukino ubanza w’igikombe cy’Amahoro ikawutsindirwa mu rugo na Sunrise, ikipe ya ESPOIR biravugwa ko yamaze kwandkira ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda Ferwafa, ibamenyesha ko itazakina umukino wo kwishyura yari ifitanye na Sunrise kuri uyu wa Gatatu i Nyagatare.

Ikipe ya ESPOIR yasezeye mu gikombe cy'Amahoro
Ikipe ya ESPOIR yasezeye mu gikombe cy’Amahoro

Amakuru atugeraho avuga ko zimwe mu mpamvu nyirizina zatumye iyi kipe yikura mu gikombe cy’Amahoro, ari ingengo y’imari y’iyi kipe isa nk’iyashize kandi bagifite imiino myinshi ya shampiyona, aha bakaba bafashe umwanzuro wo gushyira imbaraga nyinshi muri shampiyona.

Bimwe mu byagoye iyi kipe mu mwaka w’imikino, harimo gutangira imikino ya shampiyona batemerewe kuyakira ku kibuga cyayo, aho bayakiriraga kuri stade Huye ndetse usibye urugendo bakanishyura amafaranga yo gukodesha ikibuga.

Imikino ya mbere ya shampiyona bayakiriraga kuri stade Huye
Imikino ya mbere ya shampiyona bayakiriraga kuri stade Huye

Iyi kipe ya ESPOIR usibye umukino yari ifite I Nyagatare, iyi kipe umukino wa shampiyona mu mpera z’iki cyumweru, aho igomba gukina na Musanze FC, umukino uzabera kuri Stade Ubworoherane y’Akarere ka Musanze.

Ferwafa yamenyesheje ESPOIR ko ishobora gufatirwa ibihano

N’ubwo amakipe atitabiraga igikombe cy’Amahoro atafatirwaga ibihano, kuri iyi nhsuro ikipe ya ESPOIR FC yo yamaze kwandikirwa na Ferwafa iyimenyesha ko ishobora gufatirwa kubera kutitabira igikombe cy’Amahoro

Ibaruwa Ferwafa yandikiye ESPOIR
Ibaruwa Ferwafa yandikiye ESPOIR
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

FERWAFA intera umutwe iyo ndebye uko yishe umupira wo mu Rwanda, ngaho nihane kuko yatangiriye kuri Gikundiro bitewe n’urwango iyanga, FERWAFA nta bushobozi ifite bwo gukora ibitunganye.

Sasa yanditse ku itariki ya: 11-02-2020  →  Musubize

FERWAFA intera umutwe iyo ndebye uko yishe umupira wo mu Rwanda, ngaho nihane kuko yatangiriye kuri Gikundiro bitewe n’urwango iyanga, FERWAFA nta bushobozi ifite bwo gukora ibitunganye.

Sasa yanditse ku itariki ya: 11-02-2020  →  Musubize

Espoir ishobora guhanishwa kumara umwaka nta mukino wa gicuti ikinnye haba mu Rwanda cyangwa hanze y’i gihugu; Espoir kandi umwaka utaha ntikwiriye kuzakina igikombe cy’amahoro. Amategeko ya FERWAFA iriho ubu ni uko ateye. Cyangwa wasanga ayo mategeko arebe Rayon Sport gusa..... tubitege amaso.....

Rwogera yanditse ku itariki ya: 10-02-2020  →  Musubize

reka nayo bayihane ndebe. Ngaha ahari ihurizo ryo kuvanga politiki na ruhago mwibuke ibyabaye kuri Cameroun.

kofi yanditse ku itariki ya: 10-02-2020  →  Musubize

Hoshi vana amatiku aho

akana yanditse ku itariki ya: 11-02-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka