
Ikipe y’igihugu ya Centrafrique izahura n’Amavubi ku itariki ya 11 Kamena 2017, mu mukino w’amajonjora yo guhatanira gushaka itike yo gukina igikombe cy’Afurika cya 2019.
Ikinyamakuru cyo muri icyo gihugu cyitwa Centrafiqueactu.com, cyatangaje ko Guverinoma ya Centrafrique yateguye miliyoni zisaga 160 z’Amasefa zingana na Miliyoni 200 z’Amanyarwanda, azifashishwa muri uwo mukino.
Ikipe ya Centrafrique itozwa n’Umusuwisi Raoul Savoy, yatangiye imyitozo tariki ya 29 Gicurasi 2017, itangirana abakinnyi bakina imbere mu gihugu. Abakina hanze kuri uyu wa kabiri ngo baraba bageze mu mwiherero na bagenzi babo.
Centrafrique nta bigwi ifite mu mupira w’amaguru
Ikipe y’umupira w’amaguru ya Centrafrique nta bigwi ifite mu mupira w’amaguru yaba muri Afurika ndetse no ku isi, kuko itigeze yitabira igikombe na kimwe cya Afurika ndetse n’igikombe cy’isi.
Intsinzi ikomeye iyo kipe yabonye ni iyo yatsinzemo Tchad ibitego 4-1 mu mukino wa gicuti ndetse n’uwo yatsinzemo Misiri 3-2. Umwanya mwiza yabonye ku rutonde ngarukakwezi rwa FIFA ni uwa 61 yagiyeho mu mwaka wa 2011.

U Rwanda na Centrafrique biri mu itsinda H aho biri kumwe na Guinee ndetse na Cote D’ivoire. Ikipe izajya mu mikino ya nyuma y’igikombe cy’Afurika, ni izaba iya mbere muri iri tsinda.
National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|