Ikipe ya AS Kigali itsinze Orapa United inayisezerera muri CAF Confederation Cup
Mu mukino wo kwishyura wa CAF Confederation Cup wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo kuri iki cyumweru tariki 06 Ukuboza 2020, AS Kigali ibonye itike ya 1/16 itsinze Orapa United.

Wari umukino wo kwishyura wari wakiriwe n’ikipe ya AS Kigali, aho yasabwaga igitego kimwe gusa ngo isezerere Orapa United.
AS Kigali yaje kubigeraho itsinze igitego 1-0 cyatsinzwe n’umunya-Nigeria Aboubakar Lawal, ku mupira yari ahawe n’umutwe na Ortomal Alex.

Umukino ubanza wari wabereye muri Botswana, AS Kigali itsindwa ibitego bibiri kuri kimwe (2-1).
Igiteranyo cy’ibitego by’imikino ibiri byahise biba bibiri kuri bibiri, ariko igitego kimwe AS Kigal yatsindiye hanze gihita kiyihesha amahirwe yo gukomeza.

Nyuma yo gusezerera iyi kipe, AS Kigali izahura na KCCA yo muri Uganda muri 1/16 cy’irangiza.
Umukino ubanza hagati ya AS Kigali na KCCA uzabera mu Rwanda hagati ya tariki 22 na 23/12/2020, naho uwo kwishyura ukazaba hagati ya tariki 05 na 06/01/2021 i Kampala muri Uganda.
Abakinnyi babanje mu kibuga:
AS Kigali: Bate Shamiru, Rugirayabo Hassan, Ishimwe Christian, Karera Hassan, Emery Bayisenge, Nsabimana Eric Zidane, Kalisa Rachid, Ntamuhanga Tumaine “Titi”, Shaban Hussein Tchabalala, Hakizimana Muhadjiri na Aboubakar Lawal
Orapa United: L.Malapela, M.Kgaswane, T.Mosige, M.Hlabano, O.Makopo , T.Nyamanjiva, G.Gagoangwe,G.Mabaya, M.Elias,O.Makgantai, O.Kebatho.




National Football League
Ohereza igitekerezo
|
ndashima sk gali ariko APR YARAYE ITUBABAJE KUBERA UMUTOZA UTAZI GUSOMA UMUKINO