Ikipe y’u Rwanda ya U17 yakuye igikombe muri USA

Ikipe y’u Rwanda y’abatarengeje imyaka 17 y’abahungu yatahukanye igikombe mu marushanwa yahuzaga amakipe y’ibigo by’amashuri yisumbuye ndetse n’ayigisha umupira w’amaguru (Youth Sports Festival Soccer Tournament), yaberaga i Cleveland, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Muri iri rushanwa ryamaze icyumeru, u Rwanda rwari ruhagarariwe n’ikipe y’abahungu ndetse n’iy’abakobwa.

Ikipe y’u Rwanda y’abahungu itozwa na Aloys Kanamugire yitwaye neza kuva imikino itangira kugeza irangiye kuko yatsinze imikino yose yo mu itsinda. Muri ½ cy’irangiza ikipe y’u Rwanda yatsinze iyitwa International ibitego 3 ku busa, naho ku mukino wa nyuma itsinda AC Milan Academy ibitego 2 ku busa, byatsinzwe byombi na Ibrahim Nshimiyimana.

Ikipe y’abakobwa yatozwaga na Grace Nyinawumuntu yo yagarukiye muri ½ cy’irangiza isezerewe na Canada yayitsinze kuri za penaliti 4 kuri 3.

Iyi kipe y’abatarengeje imyaka 17 yari igizwe n’abana 12 bari baratoranyijwe mu ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 17 bakiyongeraho abandi bavuye hirya no hino mu bigo by’amashuri.

Abo bakinnyi, abatoza n’abari babaherekeje bakigera mu Rwanda, bakiriwe na Minisitiri w’umuco na siporo, Protais Mitali, wabashimiye cyane ukuntu bahesheje ishema u Rwanda kandi bwari ubwa mbere bakinnye irushanwa mpuzamahanga. Yabasabye ko bakomeza izo mbaraga bakazagera ku bigwi byagizwe na bakuru babo bajyanye u Rwanda bwa mbere mu gikombe cy’isi muri Mexique.

Abana batwaye igikombe bifotozanya na Minisitiri w'umuco na siporo, Mitali Protais.
Abana batwaye igikombe bifotozanya na Minisitiri w’umuco na siporo, Mitali Protais.

Yagize ati « Kuba mugeze kuri uru rwego rwo kuzana igikombe nk’iki mu irushanwa ririmo amakipe yo mu bihugu byateye imbere ni ikimenyetso ko mushobora gukora n’ibirenzeho. Ubu u Rwanda ni mwebwe ruhanze amaso kuko abakinnyi dufite ubu mu Mavubi makuru barabyina bavamo. Abanyarwanda barabizeye kandi bazi ko mushoboye, icyo cyizerere babafitiye rero ntimuzabatenguhe ».

Umutoza w’iyi kipe Aloys Kanamugire avuga ko gutwara iki gikombe byaturutse ku ishyaka n’ubushaka aba bana bakinanye kuko usanga bubaha amabwiriza y’umutoza.

« Muri iri rushanwa sinavuga ko wenda ryari ku rwego rwo hejuru cyane kuko ryitabiriwe n’amashsuri yisumbuye ndetse n’ay’umupira w’amaguru ariko sinabura kuvuga ko harimo amwe mu makipe akomeye yo muri Amerika y’Amajyepfo twatsinze tugatwara igikombe».

U Rwanda rwari rwatumiwe muri iri rushanwa kubera gahunda nziza n’intumbero rufite mu iterambere ry’umupira w’amaguru. Iri rushanwa ryitabiriwe n’ibihugu byo mu ku mugabane w’Amerika, Aziya na Afurika yari ihagarariwe n’u Rwanda na Kenya gusa, mu gihe Uburayi bwo butigeze bwitabira aya marushanwa.

Theoneste Nisingizwe

National Football League

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka