Ikipe y’u Rwanda y’abagore muri ruhago yerekeje muri Nigeria

Ikipe y’u Rwanda y’abagore yarekeje muri Nigeria gukina umukino wo kwishyura uzayihuza n’iya Nigeria ku wa gatandatu tariki 7/6/2014 mu rwego rwo gushaka itike y’igikombe cya Afurika kizabera muri Namibia mu Ukwakira uyu mwaka.

Ikipe y’u Rwanda igiye gukina uwo mukino icyizere cyo gukomeza ari gikeya, kuko mu mukino ubanza wabereye kuri Stade Umuganda i Rubavu mu byumweru bibiri bishize yari yatsinzwe na Nigeria ibitego 4-1.

Mbere y’uko iyo kipe yerekeza muri Nigeria, umutoza wayo Grace Nyinawumuntu yavuze ko atakwizeza Abanyarwanda ko ikipe ye izasezerera Nigeria ku butaka bwayo kuko ari ikipe ikomeye cyane muri Afurika, ikaba yarabigaragaje ubwo yabatsindiraga mu rugo ibitego 4-1.

Nyuma yo gutsindwa 4-1 mu rugo, ikipe y'u Rwanda irasabwa gutsinda ibitego 4-0 kugirango yizere kujya mu gikombe cya Afurika.
Nyuma yo gutsindwa 4-1 mu rugo, ikipe y’u Rwanda irasabwa gutsinda ibitego 4-0 kugirango yizere kujya mu gikombe cya Afurika.

Gusa Nyinawumuntu yizeye ko bazakina umukino mwiza muri Nigeria, bakagerageza guhangana na ‘Super Falcons’, kuko asanga no gukina nayo ari inararibonye ikomeye bazaba babonye.

Muri uwo mukino uzabera mu mugi wa Kaduna uherereye muri Kilometero 205 uvuye mu mu murwa mukuru wa Nigeria, Abuja, ikipe y’u Rwanda izaba isabwa gutsinda ibitego 4-0 kugirango yizere gukomeza.

Umutoza Grace Nyinawumuntu (ubanza) asanga gukina na Nigeria bizaha inararibonye abakinnyi be.
Umutoza Grace Nyinawumuntu (ubanza) asanga gukina na Nigeria bizaha inararibonye abakinnyi be.

Ako kazi gakomeye cyane ku ikipe y’u Rwanda, kazaba koroshye cyane ku ikipe na Nigeria ihabwa amahirwe yo kongera gutsinda u Rwanda, igahita ibona bisadubirwaho itike yo kuzakina igikombe cya Afurika yaba yitabiriye ku nshuro yayo ya cyenda, ikaba inamaze kucyegukana inshuro umunani.

Dore abakinnyi b’u Rwanda berekeje muri Nigeria:

Ingabire Judith, Abimana Djamila, Murorunkwere Claudine, Mukamana Clementine, Umulisa Edith, Nibagwire Sifa Gloria, Nyirahafashimana Marie Jeanne, Kalimba Alice,, Ibangarye Anne Marie, Uwamahirwe Shadia, Niyomugaba Sophie, Uwizeyimana Helene, Iririkumutima Agathe, Niyoyita Alice, Maniraguha Louise, Ntagisanimana Saida, Mukadusenge Janviere na Uwamahoro Marie Claire.

Theoneste Nisingizwe

National Football League

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka