Ikipe y’u Rwanda U20 yizeye gusezerera iya Gabon i Libreville

Abakinnyi b’ikipe y’u Rwanda batarengeje imyaka 20 n’umutoza wabo bizeye gutsindira iya Gabon iwayo i Libreville mu mukino uzaba ku wa gatandatu tariki 24/5/2014, bagakomeza mu cyiciro cya nyuma cy’amajonjora yo gushaka itike y’igikombe cya Afurika kizabera muri Senegal umwaka utaha.

Ikipe y’u Rwanda yageze i Libreville ku wa kane, ihita inakora imyitozo ya mbere. Umutoza n’abakinnyi bavuga ko ari nta kibazo bafite kuko ngo bakiriwe neza, gusa umutoza Richard Tardy avuga bafite ikibazo cy’ubushyuhe bwinshi ariko bagomba kubwimenyereza mbere y’umukino kugirango butazababangamira.

Ati “Abakinnyi bameze neza uretse ubushyuhe bwinshi, ariko ntabwo bwadutunguye kuko twaje tubizi, ndetse mu Rwanda twari tumaze iminsi dukora imyitozo ku zuba kugirango turimenyere. Intego ituzanye ni ugutsinda, kandi nyuma yo kunganya ubusa ku busa i Kigali, naganirije abakinnyi banjye kandi n’ubu nibyo nkirimo kubabwira, bagomba gukina umupira ari nta gihunga kuko Gabon iri mu rugo ariyo izaba isabwa byinshi n’abakunzi bayo”.

Ikipe y'u Rwanda U20 bavuga ko bakiriwe neza i Libreville, igisigaye ari ugutsinda.
Ikipe y’u Rwanda U20 bavuga ko bakiriwe neza i Libreville, igisigaye ari ugutsinda.

Muri uwo mukino uba kuri uyu wa gatandatu tariki 24/5/2014, ikipe y’u Rwanda irasabwa gutsinda nibura igitego 1-0 igakomeza mu cyiciro cya nyuma cy’ayo majonjora. Tardy avuga ko kugirango ibitego biboneke bisaba ko abakinnyi be basatira bazubahiriza amabwiriza amaze iminsi abaha kuko ngo babyitoje bihagije muri iyi minsi.

“Icya mbere ni ukumenye icyo ukoresha umupira iyo uwuhawe imbere y’izamu. Muri iyi minsi twakoze imyitozo myinshi yo kwiga gutsinda kandi abakinnyi banjye barayumvise ku buryo twizera ko kuri uyu wa gatandatu bazabishyira mu bikorwa,” Richard Tardy.

Ikipe ya Gabon isabwa gutsinda byanze bikunze nayo, umutoza wayo Rigobert Nzamba yavuze ko nta kosa na rimwe bagomba gukora imbere y’ikipe y’u Rwanda muri uwo mukino uzabera kuri stade Monedan iherereye mu gace kitwa Sibang.

Umukino ubanza i Kigali warangiye ari ubusa ku busa.
Umukino ubanza i Kigali warangiye ari ubusa ku busa.

Mu rwego rwo kongera ingufu mu ikipe ye, umutoza wa Gabon, yahamagaye abakinnyi Kevine Owane na Laccruche Alianga bakina mu gihugu cy’Ubufaransa.

Ikipe izakomeza hagati y’u Rwanda na Gabon izakina umukino wa nyuma w’amajonjora hagati ya Ghana na Sierra Leone, itsinze muri icyi cyiciro ihite ijya mu gikombe cya Afurika kizabera muri Senegal muri Werurwe 2015.

Theoneste Nisingizwe

National Football League

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka