Ikipe y’u Rwanda U20 yasezerewe na Gabon i Libreville, mu gushaka itike y’igikombe cya Afurika

Uregendo rw’ikipe y’u Rwanda y’abatarengeje imyaka 20 mu gushaka itike yo kuzakina igikombe cya Afurika umwaka utaha rwarangiye ku wa gatandatu tariki 24/5/2014 ubwo yatsindwaga na Gabon igitego 1-0 mu mukino wabereye kuri Stade Monedan i Libreville muri Gabon.

Nyuma yo kunganya ubusa ku busa i Kigali, ikipe y’u Rwanda yasabwaga gutsinda nibura igitego 1-0 cyangwa se kunganya igitego 1-1 kugirango yizere gukomeza, ariko igitego yatsinzwe na Dinda Muller ku munota wa 49 kuri ‘coup franc’ cyatumye amahirwe y’u Rwanda arangira.

Mu gihe mu gice cya mbere ikipe y’u Rwanda yakiniraga umupira hagati ikanugarira cyane, ikipe ya Gabon yaranzwe no gusatira cyane mu gice cya mbere ariko inanirwa kwinjiza igitego mu izamu ry’u Rwanda ryari ririnzwe na Kwizera Oliver.

Gabon izakina na Ghana mu cyiciro gikurikiyeho.
Gabon izakina na Ghana mu cyiciro gikurikiyeho.

Igice cya kabiri cyaranzwe n’impinduka nyinshi ubwo nyuma y’igitego cya Gabon ku munota wa 49, ikipe y’u Rwanda yatangiye gusatira cyane ishaka kwishyura ariko iza gucibwa intege n’ikarita y’umutuku yahawe Sekamana Maxime ku munota wa 60.

Iyo karita y’umutuku yamaganywe cyane n’umutoza Richard Tardy, yatumye imbaraga z’ikipe y’u Rwanda yakoreshaga ngo yishuye zigabanuka, mu gihe Gabon nayo yatangiye gukina yugarira ishaka ko umukino urangira ikegukana intsinzi.

Mu minota ya nyuma ikipe y’u Rwanda yasatiriye cyane ubwo umutoza yari amaze gushyira mu kibuga Suleyman Kakira wafatanyaga na Bertrand Iradukunda gusatira, ariko amahirwe yabonetse ntabwo Sibomana Patrick yabashije kuyabyaza umusaruro.

I Kigali umukino wari warangiye ari ubusa ku busa.
I Kigali umukino wari warangiye ari ubusa ku busa.

Igitego 1-0 Gabon yatsinze cyatumye ihita ijya mu cyiciro cya nyuma cy’amajonjora, ikazakina an Ghana, izatsinda hagati yazo ikazahita ijya mu gikombe cya Afurika kizabera muri Senegal muri Werurwe umwaka utaha.

Umutoza wa Gabon Rigobert Nzamba wanejejwe cyane no gukomeza, yavuze cyane ko ikipe y’u Rwanda yamugoye cyane nk’ikipe igizwe na bamwe mu bakinnyi bakinnye igikombe cy’isi cy’abatarengeje imyaka 17 muri 2011, ariko ngo kuba yakomeje na Ghana azayitsinda ijye mu gikombe cya Afurika kuko yabyiyemeje.

Nyuma yo gutsindwa, umutoza w’u Rwanda Richard tardy yavuze ko n’ubwo atishimiye imisifurire avuga ko yaranzwe no kubogamira kuri Gabon, yanavuze ko ikipe ye ifite ikibazo mu busatirizi, ariko ko kitari mu ikipe y’igihugu ahubwo ari mu makipe abakinnyi baturukamo.

Ati “Ntabwo umukinnyi wamutoza gusatira iminsi ine cyangwa itanu mu ikipe y’igihugu ngo wizere ko azatsinda ibitego. Abakinnyi bagomba gutozwa neza mu makipe yabo, bakaza mu ikipe y’igihugu bameze neza. Birakwiye ko u Rwanda rutangira gutegura shampiyona z’abana bakibanda cyane kuri ba rutahizamu, kandi n’amakipe makuru agashyiraho n’ay’abana”.

Umutoza w'u Rwanda Richard Tardy asanga abakinnyi bagomba gutozwa gutsinda bakiri mu makipe yabo.
Umutoza w’u Rwanda Richard Tardy asanga abakinnyi bagomba gutozwa gutsinda bakiri mu makipe yabo.

Ikipe y’u Rwanda y’abatarengeje imyaka 20 yaherukaga mu gikombe cya Afurika muri 2009 ubwo u Rwanda rwacyakiraga, kugeza uyu munsi ntirurongera kubona itike yo gukina iryo rushanwa riba buri myaka ibiri.

Theoneste Nisingizwe

National Football League

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka