Ikipe y’u Rwanda U20 izakina na Sudan y’Epfo mu majonjora y’igikombe cya Afurika

Ikipe y’u Rwanda mu mupira w’amaguru w’abatarengeje imyaka 20, izabanza gukina na Sudan y’Epfo mu mikino y’amajonjora yo gushaka itike yo kuzakina igikombe cya Afurika kizabera muri Senegal umwaka utaha.

Nyuma yo kumenya ko azakina na Sudan y’Epfo mu mukino wa mbere w’ayo majonjora, umutoza w’ikipe y’u Rwanda, Richard Tardy, yavuze ko ikipe ya Sudan ari ntacyo ayiziho, gusa ngo agomba kuyitegura neza kuko nayo izaba ishaka gutangira yitwara neza.

“Sudan y’Epfo ni igihugu gishya mu mupira w’amaguru, nta makuru mfite rero kuri yo, gusa buri kipe nshya yose iba ishaka kwigaragaza, kandi birashoboka ko yaba ifite abana bakina umupira w’amaguru baba muri za Somalia, Uganda, Kenya n’ahandi. Twebwe rero tugomba kwitegura neza uko bikwiye, tukazitwara neza niduhura”; Richard Tardy.

Ikipe y’u Rwanda y’abatarengeje imyaka 20 iri mu mwiherero kuri Hill Top Hotel, igomba gukora imyitozo iminsi itatu gusa, aho kuri uyu wa kabiri ikina umukino wa gicuti na Police FC, nyuma abakinnyi bagasubira mu makipe yabo, aho bagomba gukomeza gukorera imyitozo, umutoza akazongera kubahamagara nyuma.

Nk’uko bigaragazwa na Tombola y’uko amakipe azahura, Umukino ubanza hagati y’u Rwanda na Sudan uzabera i Juba tariki ya 4/4/2014, naho uwo kwishyura ukazabera i Kigali tariki ya 25/4/2014.

U Rwanda nirusezerera Sudan y’Epfo ruzakina na Gabon muri Gicurasi, nirutsinda Gabon, mu cyiciro cya nyuma cy’amajonjora rukazakina n’ikipe izarokoka hagati ya Sierra Leone na Guinea cyangwa se na Ghana.

Amakipe nka Angola, Benin, Burkina Faso, Cameroon, Misiri, Gabon, Ghana, Mali, Maroc, Nigeria, Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo , Afurika y’Epfo na Zambia, bitewe n’ibigwi byiza yagize mu myaka ishize, yo ntazakina umukino ubanza w’amajonjora, ahubwo azinjira mu irushanwa mu cyiciro (round) cya kabiri.

Uretse u Rwanda ruzakina na Sudan y’Epfo, andi makipe azakina icyiciro (round) cya mbere azahura gutya: Mozambique izakina na Namibia, Malawi ikine na Botswana, Swaziland izakina na Lesotho, Kenya ihure na Tanzania.

Seychelles iri kumwe na Ethiopia, Djibouti hamwe n’u Burundi, mu gihe Sierra Leone izakina na Guinea. Somalia izahura na Sudan, naho Niger ikazakina na Congo Brazzaville.

Theoneste Nisingizwe

National Football League

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka