Ikipe y’igihugu ya Benin yageze i Kigali

Ikipe y’igihugu ya Benin yageze i Kigali kuwa gatatu tariki 06/06/2012 ikaba ije gukina n’u Rwanda umukino uzaba ku cyumweru tariki 10/06/2012, mu rwego rwo gushaka itike yo kuzakina igikombe cy’isi kizabera muri Brazil muri 2014.

Nyuma yo gutsinda Mali igitego kimwe ku busa ku cyumeweru gishize, ikipe y’igihugu ya Benin ‘Les Ecureuils’ yahise itangira kwitegura urugendo rwa Kigali.

Umutoza w’ikipe y’igihugu ya Benin, Manuel Amoros, yifuje ko ikipe ye yagera mu Rwanda hakiri kare kugirango imenyere ikirere cy’u Rwanda ndetse banaruhuke, kugirango umunsi w’umukino uzagera ikipe yose imeze neza; nk’uko La Nouvelle Tribune yabitangaje.

Manuel Amoros wifuza kuzajyana Beni mu gikombe cy’isi yavuze ko ikipe ye igomba gukora imyitozo ihagije. Arateganya gukora imyitozo kabiri ku munsi kugeza ku wa gatandatu, ubwo bazakora mu gitondo gusa, bitegura umukino uzaba ku cyumweru saa cyenda n’igice kuri Stade Amahoro.

Abakinnyi bose bakinnye umukino wa Mali baje. Kapiteni wabo Stephane Sessegnon n’uwitwa Arsène Ménessou baje i kigali bafite utubazo tw’imvune ariko umutoza Manuel Amoros avuga ko bizageza ku cyumweru bameze neza, nabo bakazakina.

Ku ruhande rw’u Rwanda, Amavubi ubwo yari agarutse mu Rwanda kuri uyu wa kabiri avuye muri Algeria aho yatsindiwe ibitego 4 ku busa, yahise ajya mu mwiherero atangira kwitegura Benin.

Intego y’umutoza Milutin Micho ni uguhindura imikinire, kuko yagaye cyane uko abasore be bitwaye muri Algeria, akaba yaratangaje ko nta mukinnyi uzongera kwizera ko afite umwanya mu ikipe y’igihugu, ko buri wese azajya abiharanira atitaye ku mazina cyangwa se ku nararibonye.

Ikipe ya Benin yaherukaga gukina n’u Rwanda umwaka ushize, mu rwego rwo gushaka itike y’igikombe cya Afurika. Icyo gihe mu mukino ubanza Benin yatsinze u Rwanda ibitego bitatu ku busa i Kigali, naho u Rwanda rutsinda Benin igitego kimwe ku busa mu mukino wo kwishyura wabereye i Cotonou.

Theoneste Nisingizwe

National Football League

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka