Ikipe izegukana irushanwa ry’Umuvunyi izahabwa miliyoni eshatu

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) riratangaza ko ikipe izahiga izindi mu irushanwa ry’Umuvunyi izegukana miliyoni eshatu z’amafaranga y’u Rwanda.

Iri rushanwa ryateguwe n’Urwego rw’umuvunyi hagamijwe gukomeza gukangurira abanyarwanda kurwanya ruswa n’ibiyikomokaho ndetse no gutunga urutoki aho bayikeka, rizahuza amakipe ane yabaye aya mbere muri shampiyona y’umwaka ushize.

Imikino ya ½ izakinwa kuwa gatandatu tariki ya 6/12/2014 naho umukino wanyuma ukinwe ku cyumweru yose ikabera kuri sitade Amahoro.

Police yari yatwaye igikombe cy'umuvunyi itsinze Rayon Sports 2-1.
Police yari yatwaye igikombe cy’umuvunyi itsinze Rayon Sports 2-1.

Ikipe ya APR FC yarangije ku mwanya wa mbere mu mwaka wa shampiyona ushize izahura na As Kigali yabaye iya kane, ikipe ya Rayon Sports yabaye iya kabiri yo izaba yisobanuye na Police FC yari yarangije iri ku mwanya wa gatatu.

Rayon sports na Police zizaba zihura ku nshuro ya kabiri muri iri rushanwa kuko umwaka ushize ikipe ya Police yari yatwaye iki gikombe itsinze Rayon Sports 2-0.

Umuvugizi wa FERWAFA, Mussa Hakizimana yatangarije Kigali Today ko ikipe ya mbere izahabwa miliyoni eshatu z’amafaranga y’u Rwanda mu gihe iya kabiri izahabwa miliyoni ebyiri.

APR FC na Rayons Sports zishobora gucakirana mu mpera z'icyumweru.
APR FC na Rayons Sports zishobora gucakirana mu mpera z’icyumweru.

Umukino wanyuma w’iki gikombe uzabanzirizwa n’uzahuza abanyamakuru b’imikino bandika ndetse n’abakorera ibitangazamakuru bikoreshwa amajwi n’amashusho nk’uko byagenze umwaka ushize.

Jah d’Eau Dukuze

National Football League

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka