Mu gice cya mbere cy’umukino Rayon Sports yari yihariye umukino aho yanabonye uburyo bwinshi bwo kubona igitego, nk’aho Mugisha Gilbert yahawe umupira na Sarpong asigarana n’umunyezamu bonyine, ashaka kuwuha Iranzi wari uri inyuma ye umupira uhita urenga.
Mu gice cya kabiri cy’umukino, Rayon Sports yakuyemo Iranzi Jean Claude yinjizamo Bizimana Yannick, iza no gukuramo Mugisha Gilbert yinjizamo Sekamana Maxime.

Ku munota wa 86 w’umukino, Rayon Sports yabonye igitego cyatsinzwe na Michael Sarpong, ku mupira yari ahawe na Iradukunda Eric Radu
ABAKINNYI BABANJE MU KIBUGA:

GICUMBI FC: Ndayisaba Olivier, Rwigema Yves, Simwanza Emmanuel, Bizimana Djuma, Muhumure Oumar, Ssekabambe Shahata, Ndatimana Robert, Dusenge Bertin, Magumba Farouk, Sengayire Shadad

RAYON SPORTS: Kimenyi Yves, Iradukunda Eric Radu, Rutanga Eric (C), Rugwiro Herve, Iragire Saidi, Commodore Olokwei, Nizeyimana Mirafa, Sidibe Oumar, Iranzi Jean Claude, Mugisha Gilbert na Sarpong Michael.
Uko imikino y’umunsi wa cyenda yagenze
Ku wa Gatanu tariki 22/11/2019
Sunrise FC 4-1 Heroes FC
APR FC 3-1 Espoir FC
Ku wa Gatandatu tariki 23/11/2019
Marines FC 0-1 AS Muhanga
AS Kigali 0-0 Kiyovu Sports
Ku Cyumweru tariki 24/11/2019
Gicumbi FC 0-1 Rayon Sports FC
Bugesera FC 1-0 Mukura VS
Etincelles FC 0-1 Police FC
Amafoto kuri uyu mukino







































Amafoto: Nyirishema Fiston
National Football League
Ohereza igitekerezo
|