
Ku munota wa 11 w’umukino, Mutsinzi Ange yahaye umupira Nyandwi Saddam, yahise awuhereza Michael Sarpong, uyu nawe yahise ahindura umupira mu rubuga rw’amahina, Jules Ulimwengu ahita atsindira Rayon Sports igitego cya mbere.
Rayon Sports yakomeje kurusha ikipe ya Etincellles, ariko uburyo bwinshi yagiye ibona ntibabasha kububona ikindi gitego, igice cya mbere kirangira Rayon Sports ifite igitego 1-0.

Igice cya kabiri kigitangira, ikipe ya Etincelles yaje gutsinda igitego, gusa abasifuzi baza kucyanga nyuma yo kubanza kutumvikana hagati yabo.
Abakinnyi babanje mu kibuga:
Rayon Sports: Mazimpaka Andre, Nyandwi Saddam, Eric Rutanga Alba, Mutsinzi Ange Jimmy, Manzi Thierry, Mugheni Kakule Fabrice , Habamana Hussein, Sarpong Michael, Niyonzima Olivier Sefu, Ulimwengu Jules na Jonathan Rafael Da Silva
Abasimbura: Bashunga Abouba, Manishimwe Djabel, Mudeyi Suleiman, Mugisha Gilbert, Mugisha Francois Master, Bukuru Christophe na Irambona Eric Gisa .

Etincelles: Nsengimana Dominique , Hakizimana Abdoul Karim, Nahimana Isiaka, Nshimiyimana Abdoul, Rucogoza Aimable, Turatsinze Héritier, Uwimana Guilain, Ngabo Mucyo Fred, Mutebi Rashid, Muganza Kaliba Joachim na Nduwimana Michel
Abasimbura: Dukuzeyezu Pascal, Niyibizi Ramadhan, Ndagijimana Ewing, Uwihoreye Ismael, Manishimwe Yves, Muhanuka Eric, Niyonsenga Ibrahim

Uko indi mikino yagenze:
Sunrise 0-1 Mukura
Police 3-1 AS Muhanga
Bugesera 0-0 Marines


Andi mafoto kuri uyu mukino wayareba AHA
Photo: Roger Marc Rutindukanamurego
National Football League
Ohereza igitekerezo
|