
Mu mukino w’ikirarane wabereye kuri Stade Nyagisenyi i Nyamagabe, Rayon Sports ihatsindiye Amagaju igitego 1-0, igitego cyatsinzwe ku munota wa 81 na Manishimwe Djabel, ku mupira yari ahawe ns Tidiane Koné.

Abakinnyi babanjemo:
Rayon Sports: Ndayishimiye Eric Bakame, Manzi Thierry, Mugabo Gabriel , Mutsinzi Ange, Rutanga Eric ,Niyonzima Olivier Sefu, Mukunzi Yannick, Nova Bayama,Tidiane Koné, Manishimwe Djabel, Bimenyimana Bonfils Caleb

Amagaju: Twagirimana Pacifique, Biraboneye Aphrodice, Hakizimana Hussein, Nsengiyumva Djafari, Bizimana Noel, Irakoze Gabriel, Habimana Hassan, Munezero Dieudonné, Amani Mukeshe, Ndizeye Innocent, Dusabe Jean Claude


Nyuma y’uyu mukino, umutoza wa Rayon Sports Karekezi Olivier, yatangaje ko bashimishijwe cyane n’iyi ntsinzi bakuye ku kibuga kitaboroheye
Yagize ati "Birashimishije cyane kuba tubonye aya manota atatu ku kibuga kimeze gutya, dufite abakinnyi bake kandi bitanze"
"Ubu tugiye kwitegura umukino wa Etincelles, nitugira amahirwe hari abakinnyi bazaba biyongereyemo cyane nka Pierrot na Shassir twavuganye na Perezida, bagomba gutegerwa indege bagahita baza gufatanya n’abandi"

Umutoza w’Amagaju Nduwimana Pablo we n’ubwo yatsinzwe, yashimye abakinnyi be uko bitwaye, cyane ko hari bamwe bazamuwe mu ikipe y’abakiri bato.
"Twaburaga abakinnyi bane barimo Yumba, Trésor, Tchabalala ndetse na Jado, ariko iyo siyo mpamvu yatumye dutsindwa, narebaga ku ntebe y’abasimbura nkabura igisubizo, ariko byabaye turizera gutsinda ubutaha.
Ikipe ya Rayon Sports irasubira mu kibuga kuri uyu wa Gatatu, aho iza kuba ikina na Etincelles i Rubavu, kugeza ubu ikaba yaraye ku mwanya wa kane n’amanota 14, yaramuka itsinze umukino wa Etincelles ikazahita iyobora urutonde rwa Shampiona.
Andi mafoto yaranze uyu mukino



































National Football League
Ohereza igitekerezo
|
RAYON SPORT U ARE AS GOOD AS WAS EXPECTED ALL ALONG FOREVER ALWAYS FORWARD TOGETHER U WILL MAKE WHAT CAN MAKE US ALL PROUD GO AHEAD GUYS (U will make it n yes u can )