Igikombe cyo kwibuka abakinnyi ba Mukura gishobora kutaba kubera kubura kw’amakipe
Mu gihe haburaga iminsi ibiri ngo hatangire igikombe cyo kwibuka abakinnyi, abatoza n’abakunzi ba Mukura bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ikipe ya Mukura ifite impungenge ko iki gikombe gishobora kutaba kubera kutaboneka kw’amakipe yari yatumiwe.
Iki gikombe ngarukamwaka gitegurwa n’ikipe ya Mukura cyari giteganyijwe kuba ku matariki 16-17/06/2012 ariko kugeza ubu amakipe 3 yari yemeye ko azakina iki gikomba akomeje kuvuga ko atakibonetse.
Amakipe yari yemeye ko azakina iki gikombe ni Rayons Sport, Kiyovu Sport ndetse n’ikipe ya AS Muhanga. Umuvugizi w’ikipe ya Mukura, Murindahabi Olivier aratangaza ko aya makipe yose yatangaje ko atacyitabiriye iki gikombe.
Murindahabi yatangaje ko ikipe ya Rayons Sport itakitabiriye iki gikombe kuko amafaranga iri kwaka yo kugira ngo yitegure iki gikombe ari menshi ku buryo Mukura itayabona. Ikipe ya Kiyovu nayo yari yemeye kwitabira iki gikombe ariko yararangije guhakana ko itazacyitabira.
Ikipe ya AS Muhanga yatangaje ko itazitabira iki gikombe kubera ko nta bakinnyi ifite kuko bose bagiye mu biruhuko.
Uretse aya makipe yari yemeye ko azitabira iki gikombe, hari amakipe yahakanye rugikubita ko atazitabira iki gikombe harimo ikipe ya APR FC ndetse na Police FC yandikiwe ibaruwa iyitumira nyiyanayisubiza.
Hateganyijwe ko ikipe ya Mukura ikora inama mu masaha make mbere yo gutangaza ku mugaragaro niba iki gikombe kitacyibaye.
Jacques Furaha
National Football League
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
bara dupinze wana ! bihorere natwe tuzabishyura kwanga kwibuka abacu ! ni n’umuco mubi kwanza wo kwanga kwifatanya n’ababuze ababo!