Igikombe cy’Isi cy’abakanyujijeho cyari gitegerejwe mu Rwanda ntikikibaye
Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB), rwatangaje ko rwahagaritse ubufatanye igihugu cy’u Rwanda cyari gifitanye na EasyGroup EXP itegura igikombe cy’isi cy’abakanyujijeho ( Veterans), bihagarika Igikombe cy’Isi cyari gitegerejwe muri Nzeri 2024.
Ni itangazo Urwego rw’igihugu rw’Iterambere (RDB) rwanyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo zirimo na X , ruvuga ko rwasheshe amasezerano rwari rufitanye na EasyGroup EXP isanzwe itegura Igikombe cy’Isi cy’abakanyujijeho nyuma y’ubwumvikane bw’impande zombi.
Ubu bwumvikane bwaje nyuma y’uko Urwego rw’igihugu rw’ Iterambere (RDB) rugenzuye imikorere ndetse n’ibikubiye mu masezerano bitari kunozwa neza bityo impande ebyiri zihitamo gusesa aya masezerano.
Gusesa amasezerano hagati y’impande zombi bivuze ko Igikombe cy’Isi cyari gitegerejwe muri Nzeri 2024 kitazaba.
Muri 2022, ni bwo uru rwego rw’igihugu rw’ Iterambere (RDB) rwasinye amasezerano n’ikigo gitegura imikino y’igikombe cy’Isi cy’abakanyujije (Easy Group EXP) harimo amasezerano avuga ko amakipe yose azitabira Irushanwa azakinisha imyenda yanditseho Visit Rwanda nk’umuterankunga mukuru w’irushanwa.
Ibi bivuze ko Visit Rwanda itazigera yongera gukoreshwa mu bikorwa by’ubucuruzi no kwamamaza n’abategura iri rushanwa.
Iki gikombe cy’Isi cy’Aba-Veterans cyari kuzabera mu Rwanda kuva tariki 1-10 Nzeri 2024 ariko nkikibaye.
Bimwe mu byamamare byakanyujijeho byari kuzitabira iyi mikino birimo Ronaldinho Gaúcho, Umufaransa David Trezeguet, Bacary Sagna, Gaizka Mendieta, Miguela Pauleta, Robert Pirès, José Edmílson, Jay-Jay Okocha, Edgar Davids, Roger Milla, Jimmy Gatete n’abandi benshi.
National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|