
Imikino ibiri yo kwishyura ya ¼ yabaye kuri iki cyumweru yasize igaragaje andi makipe abiri agomba gukina imikino ya ½ ari yo Rayon Sports yasezereye Gicumbi iyitsinze 0-2 byiyongeraga kuri 7-1 yari yayitsinze mu mukino ubanza, na Kiyovu yahigitse Intare FC banganyije 2-2 mu mukino wo kwishyura nyuma yo gutsinda umukino ubanza 0-3.
Nyuma y’iyi mikino habaye tombora yahuje aya makipe yombi hamwe na Police na Etincilles FC yakatishije itike ejo ku wa gatandatu.
Iyi tombora yabereye ku Mumena nyuma y’umukino wa Kiyovu n’Intare yahuje Rayon Sports na AS Kigali, aya amakipe akaba ari ubwa kabiri ahuriye muri iri rushanwa uyu mwaka nyuma yo guhurira mu mu mukino w’amajonjora aho Rayon Sports yasezereye AS Kigali kuri penaliti aho buri kipe yari yatsinze umukino umwe igitego 1-0
Undi mukino wa ½ uzahuza Police yasezereye Etincelles ku giteranyo cy’ibitego bine kuri bibiri (4-2).
Uko imikino yo kwishyura muri ¼ yarangiye
Police FC 2-2 Etincelles FC (4-2)
Gasogi United 1-1 AS Kigali (2-3)
SC Kiyovu 2-2 Intare FC (5-2)
Gicumbi FC 0-2 Rayon Sports FC ( 1-9)
Gahunda y’imikino ya ½
Imikino ibanza
Tariki ya 26 Kamena 2019
AS Kigali vs Rayon Sports FC (Stade de Kigali)
Tariki ya 27 Kamena 2019
SC Kiyovu vs Police FC (Stade Mumena)
Imikino yo kwishyura
Tariki ya 29 Kamena 2019
Rayon Sports FC vs AS Kigali (Stade de Kigali)
Tariki ya 30 Kamena 2019
Police FC vs SC Kiyovu (Kicukiro)
National Football League
Ohereza igitekerezo
|