Igikombe cy’Amahoro: Rayon Sport yasezereye AS Kigali, izakina na APR muri ¼ cy’irangiza
Rayon Sport izakina na mukeba wayo APR FC muri ¼ cy’irangiza mu gikombe cy’Amahoro, ikaba yabigezeho ku wa kane tariki 5/6/2014 ubwo yatsindaga AS Kigali ibitego 3-2 bigoranye, mu mukino w’ikirarane wa 1/8 cy’irangiza wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.
Muri uwo mukino watinze kuba kuko AS Kigali yari mu marushanwa mpuzamahanga ya ‘Confederation Cup’, Rayon Sport niyo yafunguye amazamu ku munota wa 20 ku ishoti ryatewe na Uwambajimana Leon.
Rayon Sport yakinaga idafite bamwe mu bakinnyi bayo bakomeye nka Amissi Cedric, Karim Nizigiyimana ‘Makenzi’, Kambale Salita Gentil n’abandi, yagaragaje amakosa mu kibuga maze nyuma y’umunota umwe gusa kubera uburangare bw’abakina inyuma ba Rayon Sport, Mico Justin wa AS Kigali ahita icyishyura.
Mbere y’uko amakipe ajya kuruhuka, AS Kigali yatwaye igikombe cy’Amahoro giheruka, yabonye penaliti yatewe neza na Tubane James, nyuma y’ikosa Majyambere Alipe wa Rayon Sport yakoreye kuri Mico Justin mu rubuga rw’amahina.
Igice cya kabiri Rayon Sport, yatozwaga na Mbusa Kombi Billy na Thierry Hitimana nyuma yo kugenda kwa Luc Eymeal , yagarukanye imbaraga nyinshi maze ku munota wa 65 Abouba Sibomana atsinda igitego cya kabiri cya Rayon Sport, amakipe aba anganyije ibitego 2-2.

Amahirwe ya AS Kigali yo gusezerera Rayon Sport yarangiye ku munota wa 76, ubwo Tubane James wari watsinze igitego mu gice cya mbere, yitsindaga igitego mu izamu rye ku munota wa 76 kubera igitutu Rayon Sport yari yashyize kuri AS Kigali, maze Rayon ibyungukiramo igira ibitego 3-2 ari nako umukino warangiye.
Intsinzi ya Rayon Sport yayihesheje itike yo kuzakina na mukeba wayo APR FC muri ¼ cy’irangiza ku cyumweru tariki ya 8/6/2014.
Uwo mukino uzabanzirizwa n’uw’Amagaju na SEC ubera i Muhanga kuri uyu wa gatanu, ku wa gatandatu Police FC ikazakina na Musanze FC ku Kicukiro, naho ku cyumweru kandi Kiyovu Sport ikazacakirana na Espoir FC i Muhanga.
Umukino wa nyuma uzakinwa tariki ya 4/7/2014, aho ikipe izatwara igikombe izahagararira u Rwanda mu irushanwa rihuza amakipe yatwaye ibikombe iwayo muri Afurika ( CAF Confederaion Cup).
Theoneste Nisingizwe
National Football League
Ibitekerezo ( 6 )
Ohereza igitekerezo
|
Amakuru ya leon sports yacu murera turagukunda cyane kumereza aho amana ukurinde uzatware champioo mu rwanda
Tuzayitsinda2/1
Rayon irahura n’uruva gusenya mu kanya.Turayipfunyikira 3-0
Yewe,nta by’abagore kbs! Basebeje u Rwanda pe!
ni cyamahoro ni icyacu,APR oye.
NIZEYEYUKO TUZANSINDA APR IBITEGO BIBIRI KUBUSA NDI UMU REY SPOR