Igikombe cy’Amahoro: APR na Rayon zigiye guhura inshuro ebyiri mu cyumweru kimwe
APR FC yatwaye Igikombe cy’Amahoro giheruka, igiye guhura na mukeba wayo Rayon Sport inshuro ebyiri mu cyumweru mu mikino ibiri y’igikombe cy’Amahoro ya ½ cy’irangiza. Umukino ubanza urakinwa kuri uyu wa kane tariki 28/6/2012 kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.
Aya makipe ahora ahanganye mu Rwanda agomba gukina umukino ubanza n’uwo kwishyura kugira ngo hazamenyekane ikipe izakina umukino wa nyuma uzaba tariki 04/07/2012, ikazakina n’izaba yatsinze hagati ya Police FC na AS Kigali nazo zirimo guhatanita itike yo kuzakina umukino wa nyuma.
APR FC ishaka kwegukana igikombe cya kabiri gikomeye mu Rwanda nyuma yo kwegukana igikombe cya Shampiyona cy’uyu mwaka, yageze muri ½ cy’irangiza isezereye SEC yo mu cyiciro cya kabiri iyitsinze ibitego 5 kuri 2 mu mikino ibiri bakinnye.
Rayon Sport yo iheruka gutwara igikombe cya shampiyona muri 2004, yageze muri ½ cy’irangiza yiyushye akuya, kuko yasezereye mukeba wayo Kiyovu Sport bigoranye. Amakipe yombi yanganyije ibitego bibiri kuri bibiri mu mukino wo kwishyura, gusa Rayon Sport izamukira ku gitego kimwe ku busa yari yaratsinze mu mukino ubanza.
Umutoza wa Rayon Sport, Jean Marie Ntagwabira, avuga ko nubwo ikipe ye ifite umunaniro kubera ko yakinnye n’ikipe ikomeye cyane muri ¼ cy’irangiza ngo yizeye gusezerera APR FC.
Ntagwabira ati, “Tugiye gukina na APR imeze neza kuturusha kuko yo yakinnye umukino woroshye n’ikipe yo mu cyiciro cya kabiri, kandi ikina n’abana bato batigeze bayigora. Icyo dukora ni ugukosora amakosa yagaragaye mu mukino twakinnye na Kiyovu yo gutsinda ibitego tukirara, tukaba tunagomba kubyaza umusaruro amahirwe tuza kubona, nibikosorwa dushobora gusezerera APR”.
Biteganyijwe ko APR FC igarura bamwe mu bakinnyi bayo bakomeye itakoresheje muri ¼ cy’irangiza nka Mbuyu Twite, Iranzi Jean Claude, Mugiraneza Jean Baptiste na Ndoli Jean Claude.
APR iramutse isezereye Rayon Sport ikagera ku mukino wa nyuma igatwara n’igikombe yaba irimo kugenda yesa umuhigo yihaye, kuko nyuma yo gutwara igikombe cya shampiyona, umunyamabanga mukuru wa APR FC, Kalisa Adolphe, yatangaje ko intego yabo ari ukwegukana nibura ibikombe bibiri bikomeye mu Rwanda muri uyu mwaka, ndetse byanashoboka bagatwara igikombe cya CECAFA bagomba kwitabira kuva tariki 14 kugeza tariki 28/ 07/2012 i Dar es Salaam muri Tanzania.
APR FC na Rayon Sport zizakina umukino wo kwishyura ku cyumweru tariki 01/07/2012 kuri Stade Amahoro i Remera ahazamenyekana ikipe izakina umukino wa nyuma uzaba tariki 04/0/2012.
Nk’uko amategeko agenga Igikombe cy’Amahoro abiteganya, igihe cyose amakipe yombi azaba anganyije igitaranyo cy’ibitego nyuma y’umukino wo kwishura wa ½ cy’irangiza, amakipe azajya ahita yitabaza za penaliti hatabanje kongerwaho iminota y’inyongera nk’uko bikunze gukorwa mu mikino y’ibindi bikombe.
Theoneste Nisingizwe
National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|