Amakipe yabonye itike yo kujya muri ½ harimo AS Muhanga yatsinze Interforce ibitego 2 ku busa. Umukino ubanza wari wahuje aya makipe, AS Muhanga nabwo yari yatsinze Interforce igitego kimwe ku busa. AS Muhanga yanaherukaga kuva mu cyiciro cya mbere mu mwaka washize, yongereye amahirwe yo kongera kugisubiramo.
Musanze FC nayo ikunze kujya mu cyiciro cya mbere ariko ntimaremo kabiri, yabonye itike yo gukina ½ cy’irangiza nyuma yo gutsinda Intare FC igitego kimwe ku busa. Mu mukino ubanza aya makipe yombi yari yanganyije igitego kimwe kuri kimwe.
Esperance ya Kimisagara yasezereye SEC, ihita nayo ibona itike yo kuzakina ½ cy’irangiza mu gihe Gasabo United yasezereye Rwamagana City hagendewe ku itegeko ry’ibitego byatsindiwe hanze. Mu mukino ubanza Gasabo United yanganyirije iwayo na Rwamagana City ubusa ku busa, naho mu mukino wo kwishyura wabereye i Rwamagana, amakipe yombi yanganyije ibitego 2 kuri 2.
Kuba Gasabo United yabashije kubona ibitego byinshi ku kibuga kitari icyayo, byatumye ihita isezerera Rwamagana City kubera itegeko ry’ibitego byatsindiwe hanze, n’ubwo igiteranyo cy’ibitego byose bigaragaza ko amakipe yombi anganya ibitego.
Imikino ya ½ cy’irangiza ibanza izaba ku cyumweru tariki 6/05/2012. AS Muhanga izakina na Gasabo United mu gihe AS Muhanga izakina na Esperance.
Biteganyijwe ko amakipe abiri azagera ku mukino wa nyuma azahita abona itike yo kujya mu cyiciro cya mbere, akazahita asimbura amakipe abiri azaba yabaye aya nyuma mu cyiro cya mbere na yo azahita asubira mu cyiciro cya kabiri.
Theoneste Nisingizwe
National Football League
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Uko ayo makipe azahura ku cyumweru ntibisobanutse neza! Mujye kandi mutumenyesha n igihe imikio itangirira! Murakoze.