Ibyo wamenya kuri shampiyona y’u Rwanda izakinwa mu buryo budasanzwe kuva tariki 01/05
Tariki 01 Gicurasi 2021 ni bwo hatangira shampiyona bundi bushya, aho amakipe 16 akina icyiciro cya mbere yamaze kugabanywa mu matsinda ane y’amakipe ane buri tsinda.
Tariki 06 Mata 2021, ni bwo amakipe yose y’icyiciro cya mbere yagiranye inama n’ubuyobozi bw’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda “Ferwafa”, baganira ku migendekere ya shampiyona y’uyu mwaka.

Ni shampiyona yari yahagaritswe mu Kuboza 2020 igeze ku munsi wa gatatu, nyuma yo kwiyongera k’ubwandu bw’icyorezo cya Coronavirus, ikaba yarongewe gukomorerwa mu minsi ishize na Ministeri ya Siporo.
Haje kwemezwa nk’uko byari byitezwe, ko amakipe akinira mu matsinda ane aho buri kipe izajya ihura n’indi umukino ubanza n’uwo kwishyura, nyuma amakipe abiri ya mbere muri buri tsinda agahatanira igikombe, naho andi umunani nayo agashyirwa hamwe ahatanira kutamanuka.
Amakipe umunani ya mbere mu matsinda azakina aga shampiyona gato aho buri kipe izahura n’indi umukino umwe, bivuze ko buri kipe izakina imikino irindwi, iya mbere ikazegukana igikombe ndetse igahagararira u Rwanda muri CAF Champions League, naho iya kabiri ikajya muri CAF Confederation Cup.
Amakipe umunani yaje mu myanya ya nyuma mu itsinda, azahura nayo buri kipe ihura n’indi umukino umwe, ebyiri za nyuma zikazahita zimanurwa mu cyiciro cya kabiri.
Kugeza ubu amakipe 15 usibye Etincelles yamaze kwemererwa gutangira imyitozo, akazatangira guhatana kuva tariki 01/05, shampiyona ikazasozwa tariki 29/06/2021, aho buri kipe byibura izaba ikinnye imikino 13.
Uko amatsinda ateye
Itsinda A: APR FC, Bugesera, Muhanga, Gorilla
Itsinda B: Rayon Sports, Kiyovu, Gasogi, Rutsiro
Itsinda C: Police, AS Kigali, Musanze, Etincelles
Itsinda D: Mukura, Sunrise, Marines, Espoir
National Football League
Ohereza igitekerezo
|
rayon yacu turayikunda