Guhera kuri uyu wa Gatandatu mu mijyi ndetse n’ibibuga bitandukanye muri Cameroun, harabera igikombe cya Afurika gihuza abakinnyi bakina imbere mu gihugu “CHAN”, igikombe cyagombaga kuba umwaka ushize wa 2020 ariko gisubikwa na COVID-19.
U Rwanda ruherereye mu itsinda rya gatatu “C”, aho ruzaba ruhatana na Maroc yegukanye igikombe giheruka mu mwaka wa 2018, ikipe y’igihugu ya Uganda itozwa na Johnathan McKinstry wirukanwe mu Mavubi, ndetse na Togo izaba ikina aya marushanwa bwa mbere.
Aya makipe ahagaze ate mbere yo gutangira irushanwa?
Uganda
Uganda ni imwe mu makipe yageze mbere mu gihugu cya Cameroun, aho yari igiye gukina irushanwa ryahuje ibihugu bitatu ari byo Cameroun, Niger ndetse na Zambia ndetse iza no kuryegukana.
Mu mukino wa mbere ikipe ya Uganda yanganyije na Cameroun igitego 1-1 n’ubwi yari yahawe ikarita itukura ku munota wa 12 gusa, iza gutsinda Chipolopolo ya Zambia ibitego 2-0, ndetse inatsinda Niger ibitego 3-0.
Mu nshuro enye Uganda yitabiriye CHAN, nta na rimwe yari yarenga amatsinda, gusa umutoza Johnathan McKinstry uyitoza, aheruka gutangaza ko ahafi azabagera aria ho yagejeje Amavubi 2016 (Muri ¼ cy’irangiza)




Abakinnyi 25 Uganda izifashisha na numero bazambara
Abanyezamu: Lukwago Charles (KCCA FC, 1), Mutakubwa Joel (Kyetume FC, 18), Alionzi Legason Nafian (URA FC, 19), Ikara Tom (Police C, 20)
Ba myugariro: Hassan Muhamud (Police FC, 2), Kayondo Abdu Aziizi (Vipers SC, 3), Mujuzi Musitafa (Kyetume FC, 4), Ssenjobe Eric (Police FC, 5), Iguma Denis (KCCA FC, 12), Willa Paul (Vipers SC, 15), Lwaliwa Halid (Vipers SC, 21), Mbowa Paul Patrick (URA FC, 24)
Abakina hagati: Mawejje Tonny (Police FC, 6), Kagimu Shafik Kuchi (URA FC, 8), Anukani Bright (KCCA FC, 14), Kyeyune Saidi (URA FC, 16), Byaruhanga Bobosi (Vipers SC, 22), Watambala Abdu Karim (Vipers SC, 25)
Ba rutahizamu: Ojera Joackiam (URA FC, 7), Brian Aheebwa (KCCA FC, 9), Ocen Ben (Police FC, 10), Ssekajugo (Wakiso Giants FC, 11), Orit Ibrahim (Vipers SC, 13), Jagason Muhammad Shaban (Vipers SC, 17), Karisa Milton (Vipers SC, 23)
Maroc
Iyi kipe y’igihugu ya Maroc ni yo ihabwa amahirwe cyane muri iri tsinda, ni nyuma y’ahao yanabashije kwegukana irushanwa riheruka ryabereye iwabo mu mwaka wa 2018, ikaba umukino wa mbere izawukina tariki 18/01 na Togo.
Iyi kipe yaraye ikinnye umukino wa gicuti na Guinea, umukino warangiye ikipe y’igihugu ya Maroc itsinze Guinea igitego 1-0, mu gihe undi mukino wa mbere bari bakinnye Maroc nawo yari yawutsinze ibitego 2-1.


Togo
Iyi kipe y’igihugu ya Togo kugeza ubu imaze gukina umukino umwe yahuyemo na Benin ku wa Gatandatu tariki 09/01/2021, urangira Togo iwutinze ku gitego 1-0 cyatsinzwe CHABI Bio mu munota wa 14.

Aya makipe yombi yongeye guhura kuri uyu wa Kabiri tariki 12/01/2020, umukino urangira aya makipe yombi anganya ubusa ku busa. Iyi kipe y’igihugu ya Togo kandi ni ubwa mbere igiye kwitabira imikino ya nyuma ya CHAN
U Rwanda (Amavubi)
Ikipe y’igihugu y’u Rwanda “Amavubi” yamaze kugera I Douala muri Cameroun, aho igiye imaze gukina imikino ibiri ya gicuti na Congo-Brazzaville, aho uwa mbere amakipe yombi yanganyije ibitego 2-2, naho uwa kabiri Amavubi atsindwa igitego 1-0.



Kuva Amavubi yatangira gukina CHAN, ahantu kure yageze ni muri ¼ muri 2016 mu gikombe cyaberaga mu Rwanda, mu gihe izindi nshuro zose itigeze irenga imikino y’amatsinda.
Gahunda y’imikino mu itsinda C
Umunsi wa mbere tariki 18/01/2021
18:00 Morocco ? - ? Togo
21:00 Rwanda ? - ? Uganda
Umunsi wa kabiri tariki 22/01/2021
18:00 Morocco ? - ? Rwanda
21:00 Uganda ? - ? Togo
Umunsi wa gatatu tariki 26/01/2021
21:00 Togo ? - ? Rwanda
21:00 Uganda ? - ? Morocco
National Football League
Inkuru zijyanye na: CHAN2020
- Bamwe mu bakinnyi bigaragaje muri CHAN batangiye kubona amakipe hanze
- #CHAN2020: Hagati ya Morocco na Mali haravamo itwara igikombe
- Twabyemeye, ntitwajya kurega VAR-Mashami avuga ku ikarita y’umutuku no gusezererwa
- #CHAN2020: Amavubi asezerewe na Guinea mu mukino wabonetsemo amakarita abiri y’umutuku (AMAFOTO)
- Abashobora kubanzamo n’ibyo wamenya mbere y’umukino w’u Rwanda na Guinea
- #CHAN2020: Mali na Cameroon zageze muri 1/2
- Ni igihugu cy’umupira gifite amakipe ahora muri Champions League ariko tugiye kubitegura-Mashami avuga kuri Guinea
- #CHAN2020: Amavubi yamenye ikipe bazahura muri 1/4
- #CHAN2020: Sugira Ernest yijeje Abanyarwanda kugera ku mukino wa nyuma
- Abayobozi n’abandi batandukanye bashimye Amavubi yahesheje u Rwanda ishema
- #CHAN2020: Amavubi abonye itike ya 1/4 nyuma yo gutsinda TOGO
- Ku mukino wa Uganda twikanze baringa, twari gutsinda - Umutoza Sogonya Kishi
- Iradukunda Bertrand wavunikiye mu myitozo ntagikinnye umukino wa Togo (AMAFOTO)
- #CHAN2020: Congo zombi zakatishije itike ya 1/4
- Amavubi arakomeza cyangwa arasezererwa? Ibyo wamenya ku mukino uhuza Togo n’u Rwanda
- #CHAN2020: Amakipe ya Cameroon na Mali abaye aya mbere akatishije itike ya 1/4
- Amavubi anganyije na Maroc, amahirwe ategerejwe kuri Togo
- Ibyo wamenya mbere y’umukino uhuza Amavubi na Maroc, biteguye gusiba amateka ya 2016
- Ibitego byaje - Sugira nyuma yo kugaruka mu bazakina na Maroc
- Mashami yanyuzwe n’umukino wa mbere, avuga ko hari icyizere mu mikino isigaye
Ohereza igitekerezo
|
amavubi natsinde abagande adutagize umwaka mwiza kd sadat ntazisubire,