Bwa mbere kuva yatangazwa nk’umutoza mukuru w’ikipe y’igihugu “AMAVUBI”, Carlos Alós Ferrer araza gukorana ikiganiro n’itangazamakuru kuri uyu wa Gatanu tariki 20/05/2022, aho aza no gutangaza urutonde rw’abakinnyi yatoranyije bazakina umukino wa Mozambique n’uwa Senegal.

Amatsiko ni yose ku bakunzi ba ruhago mu Rwanda, amaraso mashya?
Uyu mutoza amaze iminsi azenguruka ku bibuga biberaho imikino itandukanye mu Rwanda irimo iya shampiyona ndetse n’igikombe cy’Amahoro, aho benshi mu bakunzi b’umupira w’amaguru bizeye impinduka ku rutonde rw’abakinnyi bazatangazwa, mu gihe mu myaka yashize hari abangengaga ko urutonde rutajya rupfa guhinduka kandi n’Amavubi ntiyitware neza.

Hashize iminsi abayobozi batandukanye berekeje mu bihugu bitandukanye ku mugabane w’i Burayi, aho nyuma y’izo ngendo Umunyamabanga Mukuru wa Ferwafa Henry Muhire yatangaje ko hari abakinnyi benshi bashya bavuganye biteguye kuza gukinira Amavubi.
Muri aba batekerezwaho, hitezwe ko hashobora kugaragaramo abakinnyi bashya b’abanyarwanda bakina hanze, abakinnyi bafite ubwenegihugu bubiri burimo n’ubw’u Rwanda, ndetse no kuba hagaruka politike yo guha ubwenegihugu abanyamahanga nk’uko bimaze iminsi binakorwa mu mikino irimo na Basketball.
Kugaruka kwa Sefu wahanwe igihe kitazwi
Tariki 16/11/2021 ni bwo umukinnyi Niyonzima Olivier Sefu ukinira ikipe y’igihugu "Amavubi" yahagaritswe mu Mavubi igihe kitazwi na Ferwafa, aho yashinjwe imyitwarire mibi nyuma y’umukino wari waraye uhuje Amavubi na Kenya muri Kenya.
Kugeza ubu Niyonzima Olivier Sefu ni umwe mu bakinnyi bahagaze neza ku mwanya we, by’umwihariko no mu ikipe ye ya AS Kigali, hakaba hitezwe ko ashobora kongera guhamagarwa nyuma y’aho yasabye imbabazi abakunzi b’umupira w’amaguru mu Rwanda.
Kwizera Olivier wari warirukanwe mu ikipe y’igihugu, cyaba ari igihe cyo kugaruka?
Uyu munyezamu w’ikipe ya Rayon Sports, tariki 20/08/2021 ni bwo yasezerewe mu mwiherero w’Amavubi aho nawe yashinjwaga imyitwarire mibi.
Ibi byabaye ubwo Amavubi yetaguraga imikino ibiri irimo uwa Mali na Kenya, akaba yaraje kwirukanwa azira amashusho yakwirakwiriye ku mbuga nkoranyambaga arimo aganira n’umukobwa byatambukaga ako kanya (Live) ku rubuga rwa Instagram.
Uyu munyezamu wari umaze iminsi agaragara nk’umunyezamu wa mbere w’Amavubi, kugeza ubu nabwo amaze iminsi afatwa nk’umwe mu banyezamu bahagaze neza mu Rwanda, hakaba hari benshi bifuza kongera kumubona mu mwambaro w’Amavubi.
Haracyategerejwe abatoza bazungiriza umutoza mukuru
Kugeza ubu n’ubwo hamaze gutangazwa ko Carlos Alós Ferrer azaba yungirijwe na Jacint Magriña Clemente nawe ukomoka muri Espagne, kugeza ubu ntiharatangazwa abandi batoza bazafatanya nawe, barimo nk’umutoza w’abanyezamu, ushinzwe kongerera ingufu abakinnyi, abaganga n’abandi bagize Staff ye.
Hagiye havugwa amazina menshi arimo abatoza b’abanyarwanda arimo nka Yves Rwasamanzi, ku batoza b’abanyezamu havugwamo Ibrahim Mugisha, Higiro Thomas na Mugabo Alexis, ndetse hanavugwa Tonny Hernandez umaze iminsi agarutse mu ikipe ya Mukura VS.

Ba rutahizamu Amavubi asanzwe yifashisha ntibahagaze neza
N’ubwo mu minsi ishize umusaruro wa ba rutahizamu b’Amavubi wanenzwe, kugeza ba rutahizamu Amavubi yari asanzwe yifashisha ntibahagaze neza, aba barimo rutahizamu Jacques Tuyisenge udaheruka mu kibuga nyuma yo guhagarikwa n’ikipe ya APR FC.


Unid rutahizamu ni Sugira Ernest kugeza ubu uri gukinira ikipe ya AS Kigali, uyu rutahizamu nawe ntaheruka mu kibuga, aho yamaze n’igihe adakora imyitozo umutoza akavuga ko atazi aho aherereye.

Ni byinshi byibazwa ku isura nshya y’Amavubi imbere y’umutoza mushya, ku mavubi abanyarwanda bifuza kongera kubona yitwara neza mu mikino mpuzamahanga ndetse akanasubira mu gikombe cya Afurika, bimwe mu bisubizo bimwe bitegerejwe kuri uyu wa Gatanu guhera i Saa tanu z’amanywa, aho umutoza azaba aganira n’itangazamakuru ndetse akanerekana itsinda bazakorana mu kazi ke.
National Football League
Ohereza igitekerezo
|