Ibyaranze Week-End: Intare na Muhanga mu cyiciro cya mbere, Bakame n’imikino yo Kwibuka
Impera z’iki cyumweru zaranzwe n’imikino itandukanye, aho Intare na Muhanga zagarutse mu cyiciro cya mbere, hanakinwa imikino yo kwibuka Abasportifs bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994
Police HC na GS APPEGA zegukanye ibikombe byo kwibuka muri Handball

Ni irushanwa ryatangiye kuri uyu wa Gatandatu ribera ku bibuga bay Stade Amahoro ndetse na Kimiasagara, rikaba ryari ryitabiriwe n’amakipe yo mu Rwanda ndetse na Uganda.


Ku mukino wa nyuma mu bagore hahuriye GS APPEGA na ES Kirambo, umukino waje kurangira GS APPEGA ariyo yegukanye igikombe, nyuma yo gutsinda AS Kirambo ibitego 29-26, naho mu bahungu Police Hc yegukana igikombe itsinze APR Hc ibitego 29-26.

Muri Tennis, Hamiss Gatete na Nancy Onya begukanye irushanwa ryo kwibuka
Ni irushanwa ryari rimaze icyumweru ribera ku bibuga biherereye muri Stade Amahoro, aho ryaje kurangira mu bagabo ryegukanywe na Hamiss Gatete watsinze Dieudonné Habiyambere amaseti 2-1(6-1, 1-6, 6-4).
Mu bagore, Nancy Onya ukomoka muri Republika iharanira Demoakarasi ya Congo yegukanye iri rushanwa atsinze Umunyarwandakazi Meganne Ingabire amaseti 2-0,(6-0, 6-2) akaba ari nawe wari waryegukanye umwaka ushize.
Intare Fc na AS Muhanga batsindiye kugaruka mu cyiciro cya mbere
Muri Shampiona y’icyiciro cya kabiri, AS Muhanga yakatishije itike nyuma yo kunganya na SORWATHE igitego 1-1, mu gihe mu mukino ubanza AS Muhanga yari yatsinze ku bitego 3-0, bituma ihita igaruka mu cyiciro cya mbere.

Ikipe y’Intare nayo yakatishije itike yo kuzamuka nyuma yo gusezerera Pepiniere, aho mu mukino wo kwishyura yayitsinze ibitego 2-0, mu gihe umukino ubanza amakipe yombi yari yangayije ubusa ku busa.
Rwanda Revenue na Gisagara begukanye Shampiona ya Volleyball
Mu mikino isoza SHampiona izwi nka Playoffs, ikipe ya Rwanda Revenue mu bagore yegukanye igikombe cya Shampiona, nyuma yo gutsinda APR Vc imikino ibiri yasabwaga aho umukino wa kabiri bawutsinze bigoranye ku maseti 3-2.
Mu bagabo, ikipe ya Gisagara nayo yegukanye igikombe, nyuma yo gutsinda REG imikino ibiri, aho umukino wa nyuma wabaye kuri uyu wa Gatandatu, Gisagara Vc itsinda REG amaseti 3-0 (25-16, 25-18 na 25-23).
Bakame yahagaitswe burundu muri Rayon Sports
Ndayishimiye Eric Bakame usanzwe ari umunyezamu wa mbere akaba na Kapiteni wa Rayon Sports, yamaze guhagarikwa n’iyi kipe ashinjwa kugambanira ikipe, bikaba byemerejwe mu nama y’inteko rusange yahuje abanyamuryango ba Rayon Sports muri iki cyumweru.
Muri Komite Olempike, Sharangabo Alexis yatorewe kuba Umunyamabanga mukuru
Kuri uyu wa Gatandatu muri Komite Olempike y’u Rwanda hatowe Umunyamabanga mukuru mushya, akaba ari Sharangabo Alexis watorewe gusimbura Bizimana Dominique uheruka kwegura mu minsi ishize.



National Football League
Ohereza igitekerezo
|