Jonathan Rafael da Silva umaze iminsi akora imyitozo muri Rayon Sports, yamaze kwemererwa gukinira Rayon Sports, ni nyuma yo guhabwa icyemezo na FIFA cyizwi nka ITC (International Transfer Certificate).

Jonathan Rafael da Silva amaze ibyumweru hafi bibiri akora imyitozo muri Rayon Sports

Nyuma yo kubona iki cyangombwa, hasigaye umwanzuro wa FERWAFA kuko nirwo rwego rwonyine rusigaye ngo rumuhe ikarita yo gukinira Rayon Sports.

ITC yaturutse muri FIFA ubu yageze muri FERWAFA
Mu kiganiro twagiranye n’umutoza wa Rayon Sports, yadutangarije ko igihe cyose yabona ibyangombwa ashobora kuba yamubanza ku ntebe y’abasimbura cyangwa akaba yanamubanzamo.
National Football League
Ohereza igitekerezo
|
FEFWAFA Nigaragaze ubunyangamugayo itange ibyangombwa vuba byuyumukinnyi
AZABIKORA DA SILVA KABISA
Njye ntegereje kureba ubunyangamugayo bwa FERWAFA, niba bataza kumwima icyangombwa kugeza umukino wa APR na rayon urangiye!