Ibya Mukura n’umutoza Ruremesha ntibirasobanuka

Mu gihe amasezerano ikipe ya Mukura VS yari ifitanye n’umutoza Ruremesha yarangiye tariki 05/06/2012, iyi kipe ntiratangaza niba uyu mutoza azongera amasezerano cyangwa niba izashaka undi mutoza ugomba kuyitoza muri shampiyona itaha.

Iminsi mike mbere y’uko aya masezerano arangira, ikipe ya Mukura yari yatangaje ko itari yafata umwanzuro niba izongerera amasezerano uyu mutoza cyangwa izashaka undi.

Murindahabi Olivier, umuvugizi w’ikipe ya Mukura yari yatangaje ko umutoza Ruremesha naramuka yemeye ibyo Mukura imusaba, ikipe izamwongerera amasezerano agakomeza kuyitoza. N’ubwo Murindahabi yirinze gutangaza ibyo Mukura isaba Murindahabi, hari amakuru avuga ko icy’ingenzi ari uko bumvikana ku mushahara nawo utarigeze utangazwa.

Murindahabi kandi yanyomoje amakuru avuga ko muri komite iyobora ikipe ya Mukura hashobora kuba haracitsemo ibice hagati y’abifuza umuyobozi Nizeyimana Olivier n’abadashaka ko akomeza kuyobora iyi kipe.

Ruremesha Emmanuel.
Ruremesha Emmanuel.

Aya makuru avuga ko abatifuza ko Nizeyimana Olivier akomeza kuyobora Mukura bamushinje ko ashyigikiye ko Ruremesha akomeza gutoza Mukura.

Murindahabi yagize ati “Komite nta kibazo kirimo. Komite niyo yafashe icyemezo cyo guha akazi Ruremesha ntabwo ari Olivier wakamuhaye. Nituramuka tunafashe n’icyo kumugumana kiraba cyafashwe na komite yose.”

Umutoza Ruremesha Emmanuel yari amaze igihe kitageze ku mezi abiri atoza ikipe ya Mukura nyuma y’uko yirukanywe n’ikipe ya La Jeunesse.

Uyu mutoza wanatozaga Mukura muri 2006 ntiyabashije gushimisha abafana ba Mukura nyuma yo gusezererwa mu buryo budasobanutse n’ikipe ya AS Kigali muri ¼ cy’igikombe cy’Amahoro cya 2012.

Jacques Furaha

National Football League

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka