Ibitego bya Manzi na Mutsinzi Ange bitumye APR isubira ku mwanya wa mbere (AMAFOTO)

Mu mukino wa shampiyona usoza indi y’umunsi wa gatanu, APR FC itsinze AS Muhanga ihita yongera kuyobora urutonde rwa shampiyona

Ni umukino wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, aho APR FC yasabwaga kuwutsinda ngo isimbure Mukura VS ku mwanya wa mbere.

Ku munota wa 36 w’umukino ku mupira wari uturutse muri koruneri, Mutsinzi Ange yatsindiye APR igitego cya mbere n’umutwe, igitego yatsindaga ikipe yahoze akinira mbere yo kwerekeza muri Rayon Sports.

Nyuma y’iminota ibiri gusa ku munota wa 38, ku mupira wazamukanwe na Emmanue Imanishimwe akawuhereza Ishimwe Kevin, yaje guhita awuhindura mu rubuga rw’amahina maze Manzi Thierry ahita atsindira APR FC igitego cya kabiri n’umutwe.

Nyuma y’uyu mukino APR yahise iyobora urutonde rwa shampiyona rw’agateganyo n’amanota 14l3, ikazongera gukina ku wa Gatatu ihura na Police FC.

Abakinnyi babanje mu kibuga

APR FC: Rwabugiri Umar, Ombolenga Fitina, Imanishimwe Emmanuel, Mutsinzi Ange, Manzi Thierry, Mushimiyimana Mohamed, Andrew Buteera, Bukuru Christophe, Byiringiro Lague, Ishimwe Kevin, Danny Usengimana

AS Muhanga: Pacifique, Ndayishimiye Dieudonne, Kagaba Obed, Junior , Turatsinze John, Shyaka Philbert, Ruboneka Bosco, Harerimana Jean Claude, Baransananiye Jackson, Hakundukize Adolphe, Mbanza Joshua.

Amafoto: APR FC

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka