Iryo rushanwa ryari ribaye ku nshuro ya gatatu nyuma y’uko ryatangiye muri 2012 rikongera kuba muri 2015 ryitabirwa n’amakipe ane aba yarabaye aya mbere muri shampiyona ishize, iry’uyu mwaka rikaba ryari ryitabiriwe na Rayon Sports yabaye iya mbere muri shampiyona , Police yabaye iya kabiri, APR iya gatatu na As Kigali yari yabaye iya kane.

Ikipe ya Police yatwaye irushanwa ryabanje yarangije iry’uyu mwaka itsinzwe imikino yose mu gihe APR yabaye iya kabiri n’aho As Kigali ikaba iya gatatu.
Kigali Today yasubije amaso inyuma itegura ibintu umunani wamenya byaranze iri rushanwa:
1. Police Fc niyo kipe yabaye insina ngufi
Ikipe ya Police niyo kipe yatunguye abakunzi b’umupira w’amaguru mu Rwanda banakurikiranye iyi mikino bigendanye n’abakinnyi ifite ndetse n’abo yaguze aho benshi bibazaga ko nk’ikipe yabaye iya kabiri muri shampiyona yagombaga kwitwara neza.

Iyo kipe ntiyigeze itanga umusaruro abantu bari biteze kuko mu mikino itatu yakinnnye yose yayitsinzwe irangiza ku mwanya wa nyuma nta n’igihemb ibonye.
Ubwo iyo mikino yasozwaga umutoza wayo Seninga Innocent nawe yavuze ko yatunguwe n’imyitwarire y’abakinnyi be,avuga ko bamutengushye akaba yarijeje abakunzi ko n’ubwo atazagura abandi bakinnyi ariko ngo shampiyona izatangira yarakosoye amakosa bakoze.
2. Rayon yongeye gutsinda APR nyuma y’imikino itatu itayitsinda
Ikipe ya Rayon Sports yatwaye iki gikombe nyuma yo gutsinda APR 1-0 bagasanga amakipe atatu ariyo As Kigali,APR na Rayon anganya amanota hakitabazwa igiceri maze Ryon ikaba iya mbere,Rayon yari imaze igihe kinini idatsinda APR dore ko mu mikino iheruka itigeze iyitsinda.
Kuba yaratsinze APR kuri iyi nshuro abafana bayo barishimye bitewe n’inyota bari bamaranye igihe yo gutsida mukeba w’ibihe byose dore ko muri shampiyona ishize APR yatsinze Rayon rimwe banganya irindi,APR iza kuyisubira mu gikombe cy’amahoro yongera kuyitsinda .
3. Itariki Rayon Sports yatwariyeho igikombe cya mbere cy’Agaciro ni nayo yongeye gutwariraho icya kabiri.
Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 16 Nzeli 2017, nib wo Rayon Sports yegukanye igikombe cy’Agaciro ku nshuro yayo ya kabiri, hakaba hari huzuye neza imyaka itanu ubwo Rayon Sports yaherukaga kwegukana iki gikombe ubwo cyakinwaga ku nshuro ya mbere.

Ubwo cyakinwaga bwa mbere hari mu mwaka wa 2012 cyitwa Agaciro Development Cup, icyo gihe Rayon Sports yari yatsinze ku mukino wa nyuma ikipe ya Mukura Victory Sports 1-0 cyatsinzwe na Kambale Salita Gentil, naho muri ½ ho Rayon Sports yari yanyagiye Amagaju ibitego 6-0.
4. Karekezi Olivier yagabanyije igitutu ku bafana bari batangiye kumukemanga
Karekezi Olivier wamamaye cyane muri APR ihanganye na Rayon Sports, benshi mu bafana ba Rayon batangiye kumwibazaho nyuma yo guhabwa akazi aho bavugaga ko batiyumvisha ukuntu umuntu wakiniye APR akanakunda ndetse no kubabaza Rayon ukuntu azabaha ibyishimo.

Byaje kuba indi nyuma y’aho ikipe ya Rayon Sports yatsinzwe imikino itatu ya gicuti irimo uwo yatsinzwe na Simba, itsindwa n’Amagaju, itsindwa na Villa SC, nyuma yahoo yaje no gutsindwa na AS Kigali muri iri rushanwa.
5. Irushanwa ryasize abatoza batatu bakinanye muri APR no mu Mavubi buri wese atsinze undi.
Muri iri rushanwa kandi abigeze gukinana mu ikipe ya APR ndetse no mu ikipe y’igihugu AMAVUBI, Eric Nshimiyimana wabatanze mu butoza utoza As Kigali, Mulisa Jimmy utoza APR ndetse na Karekezi Olivier utoza Rayon buri wese yatsinze undi.
Nshimiyimana Eric niwe wabimburiye abandi guha ikaze Karekezi Olivier ubwo As Kigali yatsindaga Rayon 1-0, Mulisa Jimmy nawe aramuhorera ubwo APR yatsindaga

As Kigali 2-1 mu gihe Karekezi Olivier nawe atatahiye aho kuko yisasiye Mulisa Jimmy ubwo Rayon Sports yatsindaga APR 1-0 bityo buri mutoza atsinda mugenzi we bakinanye.
6. Gutwara igikombe kuri Tombola byateje urujijo
Igikombe cy’uyu mwaka cyateje ururjijo kuko abenshi umukino wa APR na Rayon warangiye bagategereza ko bareba imikino yahuje impande zose banganya hakabarwa umubare w’ibitego amakipe azigamye ahubwo hakitabazwa Tombola ari nayo yatumye Rayon igitwara.
Ibi byatunguye benshi ndetse biteza urujijo byanatumye Mulisa Jimmy utoza APR avuga ko yatunguwe n’amategeko yakurikijwe aho yagize ati ’Kuri njyewe byantunguye kuko nari nzi ko hagomba gukurikizwa amategeko ya Fifa none nabonye ari amategeko ya Ferwafa nkibaza nti ni gute umuntu ajya gukora tombola!”
7.Savio Nshuti yaravunitse bishobora gutuma adatangira Shampiyona
Umukinnyi Nshuti Dominique Savio wavuzweho byinshi bitewe n’uburyo yavuye muri Rayon aguzwe na As Kigali miliyoni zisaga 16 z’amanyarwanda n’imodoka yo kugendamo ntiyasoje imikino y’agaciro bitewe n’imvune yayigiriyemo.
Uyu mukinnyi wakutse urutugu ku mukino wahuzaga As Kigali n’ikipe yavuyemo ya Rayon Sports ashobora kudatangira imikino ibanza ya shampiyona izatangira tariki ya 29 Nzeli 2017.


8. Abafana ba Rayon bari baguzwe na As Kigali barigarukiye

Mu minsi ishize hari amakuru yacicikanaga avuga ko Nkunda Match na Rwarutabura abafana bakomeye ba Rayon baba baraguzwe na As Kigali ndetse bakaba baranigeze kugaragara ku mikino yo kwishimira intsinzi ya Perezida Paul Kagame.
Aba bafana by’umwihariko Rwarutabura banagaragaye ku mukino wa mbere w’iri rushanwa ry’Agaciro, gusa nyuma aza gusaba imbabazi abakunzi n’abayobozi ba Rayon Sports asubira mu ikipe hamwe na bagenzi be
National Football League
Ibitekerezo ( 4 )
Ohereza igitekerezo
|
Ubundi Apr Niyibwe Kukonamategeko Sinemera Abavugango Yaribwe Ikipe Iyo Ikurusha Ujyewemera Nahubundi Turabitwara Byose Nicya Superikupe Murakoze Ndikirehe Mahama
biriya nakarengane APR barayibye kbs
APR yibwe nande muvandi?
Aho wabereye wari wabona umujura wibwa!!