Ibintu 10 wamenya byaranze Shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda
Shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda mu cyiciro cya mbere Azam Rwanda Premier League yasojwe kuri uyu wa 15 Kamena 2017 isozwa Rayon Sports ariyo itwaye igikombe cya Shampiyona mu gihe amakipe ya Pepiniere na Kiyovu ariyo asubiye mu cyiciro cya Kabiri.
Iyi shampiyona yakinwe n’amakipe 16 yari yatangiye tariki ya 14 Ukwakira 2016 itangizwa n’umukino wahuje Rayon Sports yatsinze Police ibitego 3-0 kuri stade ya Kigali, yagaragayemo byinshi aho amakipe amwe yatunguwe, abatoza bakirukanwa ndetse andi arangwa n’ibibazo bitandukanye.
Dore ibintu 10 by’ingenzi Kigali Today yateguye byaranze iyi shampiyona:
1. Ikibazo cy’amarozi cyaravuzwe cyane mu makipe
Ubwo ku munsi wa 9 wa shampiyona Mukura yakiraga Rayon Sports kuri stade Huye habaye akaduruvayo hagati y’abakinnyi ba Mukura na Rayon bakekana kuba baroganye.
Byagaragaye ubwo umunyezamu Mazimpaka Andre yashyiraga ibintu mu izamu hanyuma Rutahizamu wa Rayon Sport Mousa Camara akabikuramo abakinnyi ba Mukura bakamwirukaho ariko ntibamufate akabijugunya.
Icyo kibazo kandi cyanavuzwe mu bakinnyi ba Rayon Sports ubwabo aho hagati yabo bashinjanye kurogana, nk’aho Umurundi Shassir Nahimana yashinjwe na bagenzi be kuba ngo abaroga ntibatsinde ariko ubuyobozi bwaje kubihosha birangirira aho.
Ibi kandi byanagaragaye ku mukino wahuje APR Fc na Marines i Rubavu, aho umunyezamu wari wafatiye Marines kuri uwo mukino yagaragaye ku mashusho ya Azam akura utuntu mu nkweto yari yambaye akadutaba mu izamu yari arimo inshuro ebyiri.
Kubera iki kibazo Ferwafa yakoze inama ifata umwanzuro w’uko ikipe, umutoza ndetse n’abakinnyi bazagaragarwaho n’iyo myumvire bazajya bahanwa.
Byemejwe ko ikipe izajya ibigaragaza inshuro 3 izajya ikurwaho amanota 3 n’igihano cy’mafaranga ibihumbi 500, umukinnyi we bigaragaweho agasiba imikino 3 n’amafaranga ibihumbi 100 naho umutoza wabigaragaje we agacibwa amafaranga ibihumbi 200 no gusiba imikino 4 adatoza, gusa igice kibanza cya Shampiyona kirangiye nta wurahabwa igihano.
2. Rutahizamu wa Police yongeye guhiga abandi yongera gutsinda ibitego byinshi
Umukinnyi Usengimana Danny ni we mukinnyi wabashije kurangiza iyi shampiyona ya 2016-2017 ari we mukinnyi utsinze ibitego byinshi aho yabashije gutsinda ibitego 19 akurikiwe n’uwa Musanze Wai Yeka we watsinze ibitego 18.

Usengimana ni nawe kandi wari watsinze ibitego byinshi n’ubundi muri Shampiyona ya 2015-2016 aho yari yabashije gutsinda ibitego 16 aho yabinganyaga na Hakizimana Muhadjiri banahembwe bombi nk’abatsinze ibitego byinshi.
3. Igikombe Rayon yatsindiye hakiri kare ntiyagihawe
Ikipe ya Rayon Sports yegukanye igikombe mbere y’imikino ine ntiyahawe igikombe yatsindiye kuko shampiyona irangiye itagihawe.

Impamvu Rayon Sports itagihawe hajemo ibibazo by’ubukeba hagati yayo ndetse na APR aho Rayon Sports yifuzaga ko yagihabwa ubwo yakinaga na APR ku munsi ubanziriza uwa nyuma w’umunsi wa 29 ubuyobozi bwa FERWAFA bwo buvuga butiteguye kugitanga buvuga ko igikombe kizatangwa ku mukino wa nyuma Rayon Sports yakinnye na Kiyovu.
Icyo gihe Rayon Sports yarabyanze ivuga ko idashaka ghabwa igikombe ku mukino itakiriye ahubwo yo ihitamo ko niba itakibonye ku mukino yahuye na APR igomba kuzagihabwa ku mukino wa Gicuti aho ishobora kuzakina na AZAM Fc yo muri Tanzaniya, umukino utaratangazwa itariki uzaberaho.
4. Abakinnyi bavuzwe cyane mu igura n’igurisha bahombeye amakipe yabo
Mu igura n’igurisha rya mbere y’uko shampiyona itangira havuzwe bamwe mu bakinnyi bahinduraga amakipe ndetse bamwe hagenda hazamo n’utubazo hagati y’amakipe ariko bamwe muri abo bakinnyi ntibahiriwe mu makipe yabaguze.

Aha twavuga nk’umukinnyi Rwatubyaye Abdoul wavaga muri APR wanateje impagarara hagati ya APR na Rayon, bituma umukinnyi anigendera atorotse aho agarukiye nta kintu kigaragara yakoze bitewe n’imvune nyinshi zagiye zimuranga ukongeraho Rwigema Yves nawe wavuye muri APR ajya muri Rayon yitezweho byinshi birangira anabuze umwanya wo gukina.


Abandi bakinnyi ni Imran Nshimiyimana, Habyarimana Innocent bombi bavuye muri Police baguzwe akayabo ariko bakaba nta mpinduka zifatika bagaragaje muri APR.
Abandi bakinnyi bahombeye amakipe ni nka Ndayishimiye Celestin wavuye muri Mukura ajya muri Police ahageze ntacyo yayifashije kuko shampiyona irangiye yicara ku ntebe y’abasimbura.

5. Kiyovu yasubiye mu cyiciro cya kabiri nyuma y’imyaka 53
Ikipe ya Kiyovu yavutse mu mwaka wa 1964 irangije shampiyona imanutse mu cyiciro cya kabiri nyuma y’uko mu myaka isaga 53 yari imaze ikina mu cyiciro cya mbere ari ubwa mbere biyibayeho.
Yamanutse nyuma y’uko itsinzwe na Rayon Sports ku mukino wa nyuma usoza Shampiyona ibitego 2-1 nyamara yasabwaga gutsinda igategereza niba Gicumbi na Kirehe bari bahanganiye kutamanuka zitakaza.
Gicumbi yo yari yatsinzwe Kirehe yo iratsinda bituma Kiyovu Sports yatsinzwe nta ngingo yindi iyirengera mu kutamanuka.
6. Ivan Minaert yahawe akazi muri Mukura ayitoroka Shampiyona itararangira.
Umutoza Ivan Minnaert w’umubiligi wigeze gutoza Rayons Sports igihe gito agahita yerekeza muri Gor Mahia nayo yamazemo igihe gito yageze muri Mukura VS muri Mutarama uyu mwaka wa 2017 ubwo yasimburaga Okoko Godefroid wari weguye ku mirimo ye.
Uyu mutoza bisa n’aho ntacyo yafashije Mukura kuko Shampiyona yarangiye yarayitorotse, aho yagiye yatse uruhushya avuga ko agiye iwabo gukemura ibibazo maze hamenyekana amakuru ko yaba yararerekeje mu ikipe ya AS Kaloum muri Guinea Konakry.
7. APR ishobora kutazasohokera U Rwanda mu mikino Nyafurika
Ikipe ya APR yasoje shampiyona itsindwa na Bugesera ibitego 2 kuri 1 igumana amanota 57 yari ifite byatumye irangiza ku mwanya wa 3 inyuma ya Rayon Sports yabaye iya mbere n’amanota 73 ndetse na Police yarangije shampiyona itsinda Marines 4-2 n’amanota 61.
Kurangiza ku mwanya wa 3 bishobora gutuma idasohokera u Rwanda mu mikino nyafurika (Confederation Cup) mu gihe yaba idatwaye igikombe cy’amahoro, aho iyo irangiza ku mwanya wa kabiri byari kuzayishobokera Rayon Sports iramutse itwaye n’igikombe cy’amahoro kuko bahita bareba iyabaye iya kabiri.
8. Abatoza babiri nibo birukanwe abandi begura ku mpamvu zabo bwite
Shampiyona y’uyu mwaka kandi yarangiye bamwe mu batoza barirukanywe n’amakipe yabo aho uwitwa Chidi Ibe Andrew watozaga Sunrise yirukanywe igice kibanza cya Shampiyona kikirangira ashinjwa umusaruro muke no guhimba ibyangombwa by’ubutoza.
Undi mutoza wirukanywe ni Nduhirabandi Coka wa Marines wirukanywe habura umukino umwe ngo shampiyona irangire ashinjwa umusaruro muke.
Uretse aba batoza birukanywe n’amakipe yabo hari n’abandi basezeye bavuga ko babitewe n’impamvu zabo bwite abo barimo Umutoza Kayiranga Baptiste watozaga Pepiniere wasezeye igice cya Shampiyona kikirangira aho yabwiye itangazamakuru ko igihe cye cyari kigeze kugira ngo ahagarike gutoza.
Okoko Godefroid nawe watozaga Mukura yeguye muri Mutarama 2017, aho yandikiye ikipe ya Mukura ayimenyesha ko yeguye .
9. Ikipe ya Sunrise yugarijwe n’ibibazo by’ingutu birimo n’icy’inzara
Ikibazo cy’amikoro cyavuzwe muri amwe mu makipe yakinaga shampiyona aho abakinnyi bakomeje kuvuga ko batahembewe igihe.
Amakipe yavuzwemo iki kibazo ni As Kigali aho abakinnyi bigeze kuvuga ko bamaze amezi 3 badahembwa, Rayon yo ngo yamaze nayo amezi 3 idahemba ukongeraho Gicumbi yamaze amezi 4 idahemba abakinnyi.

Ikipe ya Sunrise niyo kipe yavuzweho ikibazo cy’amikoro cyane kuko uretse kuba yarigeze kumara amezi 5 idahemba kugeza muri Gashyantare yanongeye kandi kongera kumara andi mezi 4 nabwo idahemba.
Iki kibazo cyo kudahemba ku ikipe ya Sunrise si cyo cyari gikomeye cyane kuko uretse kudahemba abakinnyi ngo nta n’ubwo babonaga ibyo kurya nk’uko bikwiye kuko abakinnyi bakomeje gutaka inzara mu itangazamakuru.
10. Pepiniere yanditse isezera muri Shampiyona yisubiyeho isanga yatewe mpaga
Ubuyobozi bw’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda FERWAFA mu kwezi k’ukwakira 2016 bwahagaritse ibibuga bwavugaga ko bitari bimeze neza ari byo Nyagisenyi (Ikibuga cy’Amagaju), ,icya Gicumbi ndetse n’icya Sunrise giherereye I Nyagatare.
Nyuma gato ubwo umukino wa shampiyona w’umunsi wa munani wahuzaga Police FC na Pépinière FC ku Ruyenzi kuwa 10 Ukuboza 2016, Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ryahagaritse by’agateganyo iki kibuga cyari kiretsemo amazi.
Uyu mwanzuro ntiwanyuze Pepiniere kuko Tariki ya 30 Ukuboza 2016 yahise itangaza ko isezeye muri shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda aho yavugaga ko ihohotewe ihita yandikira Ferwafa ibaruwa isezera byanayiviriyemo guterwa Mpaga ebyiri kubera kubura ku bibuga.

Nyuma ikibuga cyayo cyaje gukomorerwa iragaruka ikina imikno yindi itegereza ko imikino ibiri itakinnye ya As Kigali na Marines Ferwafa yayemerera kuyikina birangira itayikinnye iterwa Mpaga.
National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|