1. Ni imwe muri Shampiona zakururutse mu mateka
Ni Shampiona yatangiye ku wa Gatandatu tariki 30/09/2017, aho umwe mu mikino wabimburiye indi, ari umukino ikipe ya APR Fc yatsinzemo ikipe ya Sunrise ibitego 2-0, naho undi mukino wari witezwe wabaye bukeye bwaho, aho AS Kigali na Rayon Sports zanganyije igitego 1-1.

Iyi Shampiona yasojwe tariki ya 27/06/2018, aho yari imaze iminsi 270, ingana n’ibyumweru 38 n’iminsi 4, bikaba ari 73.97% by’umwaka usanzwe w’iminsi 365, ikaba isojwe APR Fc ari yo yegukanye iki gikombe cya Shampiona.
Uko imikino yose y’umunsi wa mbere yagenze
Imikino yabaye ku wa Gatandatu tariki 29/09/2017
APR FC 2-0 Sunrise FC
Etincelles 3-1 Police FC
Gicumbi FC 2-1 Espoir Fc
Kirehe FC 0-1 Mukura VS
Imikino yabaye ku Cyumweru tariki 30/09/2017
Rayon Sport 1-1 AS Kigali
Miroplast 1-2 Marines
Bugesera 1-3 Amagaju
SC Kiyovu 1-0 Musanze

2. Gicumbi, ikipe yaranzwe no kunyagirwa ibitego 4
Gicumbi ni imwe mu makipe yagiye anyagirwa ibitego byinshi mu mukino umwe muri iyi Shampiona, aho no ku munsi wa mbere wa SHampiona yanyagiwe ibitego 4-0 na As Kigali, yananyagiwe kandi n’Amagaju 4-1, inyagirwa na APR Fc 4-0, inyagirwa na Rayon Sports ibitego 4-0, ubu ikaba yaranamanutse mu cyiciro cya kabiri.

3. Bugesera, yahize andi makipe mu ruhererekane no gusezererwa kw’abatoza
Ikipe ya Bugesera ni imwe mu makipe yagowe cyane na Shampiona y’uyu mwaka, aho yagiye kwizera kuguma mu cyiciro cya mbere ku munsi ubanziriza uwa nyuma wa Shampiona itsinze Police Fc ibitego 2-0.

Mbere gato y’uko Shampiona itangira, ikipe ya Bugesera yatozwaga na Kanyankole Gilbert Yaounde ndetse yaranayifashije kwitegura Shampiona, mbere y’uko itangira yahise ahagarikwa hashyirwaho Bizimungu Ali, uyu nawe ntiyatinze kuko yirukanwe hakaza abandi batoza barimo Hitimana Thierry na Jimmy Ndizeye.
Mu yandi makipe .....
Ni umwe mu mwaka waranzwe n’impinduka ku makipe hafi ya yose muri Shampiona, aho APR Fc yari yatangiranye Jimmy Mulisa nk’umutoza mukuru, yongeyemo abatoza babiri barimo Dr Pterovic wagizwe umutoza mukuru.

Ikipe ya Rayon Sports yatangiranye Karekezi Olivier, asimburwa na Ivan Minnaert, ubu shampiona isojwe batozwa na Roberto Goncalves uzwi nka Robertinho, Police Fc nayo yatangiranye na Seninga Innocent, arasezererwa ubu itozwa na Albert Mphande, Espoir Fc yatangiranye na Nidizeye Jimmy, isoje itozwa na Okoko Godefroid.


Ikipe ya Sunrise nayo yatangiye Shampiona itozwa na Gatera Alphonse, nawe nyuma yaje gusezera, Kirehe yatozwaga na Nduhirabandi Abdulkarim, isoje Shampiona itozwa na Kalisa Francois, Musanze itangira Shampiona itozwa na Habimana Sosthene, ubu iyisoje itozwa na Seninga Innocent.
Bugesera yatangiranye Bizimungu Ali, isoje itozwa na Ndayizeye Jimmyi, Amagaju yatangiranye Nduwimana Pablo, asoje Shampiona atozwa na Sosthene Habimana, Gicumbi yatangiranye Okoko, isoje Shampiona itozwa Bizimana Abdu Bekeni, naho Miroplast yatangiye Shampiona itozwa na Muhire Hassan isoje Shampiona itozwa na Jean Paul.
Abatoza Eric Nshimiyimana wa AS Kigali, Ruremesha Emmanuel wa Etincelles, Cassa Mbungo Andre wa Kiyovu Sports, Yves Rwasamanzi wa Marines na Haringingo Francis wa Mukura, nibo barangije Shampiona bakiri abatoza bakuru b’amakipe batangiranye.
4. Affaire Ambulance: Kiyovu yareze Rayon Sports ko yayibye Ambulance igaterwa mpaga
Ikipe ya Kiyovu Sports ubwo yagombaga kwakira ikipe ya Kirehe, yaje kubura Ambulance ku kibuga ndetse binayiviramo guhita iterwa mpaga, aha iyi kipe yatangarije itangazamakuru ko ari ubugambanyi bakorewe na Rayon Sports, baza kurega muri Ferwafa ariko birangira Mpaga igumyeho.
5. Mukura yagaragaje urwego ruri hasi, ica agahigo mu kunganya
Mukura ni ikipe ifite izina rikomeye mu Rwanda, ndetse uyu mwaka yanabaye imwe mu makipe yagaragaye cyane mu kugura abakinnyi harimo n’abari ku rwego rwo hejuru nka Gael Duhayindavyi, gusa irangije Shampiona nayo irokotse hamana icyiciro cya kabiri, iba ari nayo kipe inganyije imikino myinshi (15), iba n’iya kabiri mu makipe yatsinze imikino mike.

6. Miroplast yabuze itike iyivana i Gikondo ngo iyigeze i Nyamirambo
Ikipe ya Miroplast ni imwe mu makipe yaranzwe n’ibibazo by’amikoro muri uyu mwaka w’imikino, aho ndetse abakinnyi bagiye bahagarika imyitozo mu bihe bitandukanye, gusa bimwe mu byavuzwe cyane ni aho iyi kipe yabuze ku kibuga ku mukino wagombaga kuyihuza na Rayon Sports kuri Stade ya Kigali I Nyamirambo, maze benshi bibaza uburyo ikipe yananiwe kuva i Gikondo ngo igere i Nyamirambo.
7. Rayon Sports, yatangiranye ibyago, abakinnyi n’abatoza barafungwa, abandi urupfu rurabatwara.
Uyu ni umwe mu myaka y’imikino yabaye yabaye mibi cyane ku ikipe ya Rayon Sports, byatangiye ubwo haburaga ibyumweru bibiri ngo Shampiona itangire, uwari umunyezamu wa Rayon Sports Mutuyimana Evariste yitabye Imana azize urupfu rutunguranye.

Nyuma yaho Shampiona igitangira, Ndikumana Hamadi Katauti wari umutoza wungirije yaje kwitaba Imana nawe azize urupfu rutunguranye, ibi nta n’umunsi ushize byahise bikurikirwa no gufungwa kwa Karekezi Olivier wari umutoza mukur, ndetse n’abakinnyi barimo Eric Rutanga ndetse na Mukunzi Yannick, ndetse n’ushinzwe ibikoresho bose batabwa muri yombi, bakurikiranywho kugambanira ikipe y’igihugu.

8. Impaka z’urudaca ku mukino wa ESPOIR yakririye APR kuri Stade Amahoro
Umukino wa nyuma wa Shampiona wahuje ESPOIR Fc na APR Fc, wagombaga kubera I Rusizi wazanywe kuri Stade Amahoro, bivugwaho byinshi cyane, ahanini biganisha ko ari umukino wa nyuma kandi hari ikipe bahanganiye igikombe ya AS Kigali nayo izaba iri gukinira I Musanze.
Ibi mu bo bitashimishije harimo umutoza w’ikipe ya AS Kigali wanditse kuri Facebook ko umunsi wa nyuma wa Shampiona wari kuryoha ariko wagizwe ubusabane, gusa Espoir Fc yo yasobanuye ko yabikoze mu rwego rwo korohereza APR kujya muri CECAFA.
9. Kiyovu Sports yatsinze APR nyuma y’imyaka 12 byarayinaniye
Uwo mukino wabereye kuri Stade Mumena i Nyamirambo, wagiye kuba benshi bibaza niba Kiyovu ikuraho amateka y’imyaka 12 imaze idatsinda APR, Kiyovu yaje kwegukana intsinzi y’igitego kimwe ku busa cyatsinzwe na Moustapha Francis, amateka yari amaze imyaka ibiri aba avuyeho.
10. Bekeni yagarutse muri Shampiona, agarukana za mvugo ziryohera abafana
Bizimana Abdu uzwi nka Bekeni, ni umwe mu batoza bakunzwe mu Rwanda, yari amaze imyaka abiri adatoza muri Shampiona y’icyiciro cya mbere, yaje kugirwa umutoza wa Gicumbi ngo ayifashe kuguma mu cyiciro cya mbere, aho yari yatangaje ko ikipe ya Gicumbi idashobora kumanuka.
Byaje kurangira arwanyije ariko biranga ikipe iramanuka, maze nawe atangaza ko ari ibintu bibaho kuko hari abayobozi bahiga ko bazaba aba mbere mu mihigo ariko bakaba aba nyuma, yongeraho ko azahora yibukwa muri Gicumbi nka Hitler watangiye urugamba rwo kuyobora isi ariko ntabashe kurutsinda
Ibindi ....
11. Ndayishimiye Eric Bakame yahagaritswe muri Rayon Sports Shampiona itarangiye
Umunyezamu akaba na Kapiteni wa Rayon Sports Ndayishimiye Eric Bakame, yaje gushinjwa kugambanira ikipe ahagarikwa igihe kitazwi, nyuma aza gukomorerwa akina umukino umwe, nyuma ikipe iza kongera kumuhagarika burundu.
12. Bwa mbere ikipe ikina Shampiona y’u Rwanda yageze mu matsinda mu marushanwa nyafurika
Ikipe ya Rayon Sports muri uyu mwaka yakoze amateka yo kuba ari yo kipe ya mbere yo muri Shampiona y’u Rwanda ibashije kwinjira mu matsinda, ni nyuma y’aho yabashije gusezerera ikipe ya Coasta do Sol yo muri Mozambique, ihita yinjira mu matsinda ya CAF Confederation Cup.
National Football League
Ohereza igitekerezo
|