Yabitangarije Kigali Today mu gihe FERWAFA yamaze gufatira ibihano iyi kipe byo kuzamara imyaka ibiri ikina mu cyiciro cya kabiri ariko itazamuka mu cya mbere, bitewe n’uko mu mwaka w’imikino wa 2016-2017 yazamutse mu cyiciro cya mbere igasezera, aho yavugaga ko idafite ubushobozi bwo kugikinamo.

Perezida wa Isonga Fc Muramira avuga ko bazakina icyiciro cya kabiri nk’uko bisanzwe kandi ko ibihano bitabaca intege aho yagize ati ”Ibihano bya Ferwafa ntibizaduca intege zo gukina icyiciro cya kabiri, tuzakina nk’uko bisanzwe kandi imyitozo irakomeje icya ngombwa ni uko bataturenganije ”

Muramira yakomeje agira ati ”Twebwe n’ubundi intego yacu si iyo kujya guhanganira n’amakipe akomeye mu cyiciro cya mbere, intego yacu ni ukurerera u Rwanda rukazabona abakinnyi beza mu gihe kiri imbere”
Minisiteri y’umuco na siporo isanzwe ifasha iyi kipe yadutangarije ko nayo itazacibwa intege n’ibyo bihano ngo ireke gukomeza kuyitera inkunga, nk’uko byatangajwe na Bugingo Emmanuel, ushinzwe ibya siporo muri iyi Minisiteri.
Yagize ati ”Isonga ni gahunda iriho yo kuzamura impano z’abakiri bato, si nk’andi makipe asanzwe,izakomeza gufashwa rero kugira ngo bariya bana bakomeze guteza imbere impano bafite mu mupira w’amaguru ”

Isonga nyuma yo gusezera mu cyiciro cya mbere yari yakoreye,byahaye amahirwe Kiyovu yari yamanutse mu cyiciro cya kabiri, Isonga ikaba ikomeje imyitozo yitegura shampiyona aho izatangira ku itariki ya 11 Ugushyingo 2017.
Isonga izaba iri mu itsinda rya kabiri aho izaba iri kumwe n’amakipe nka UR Fc, Rugende Fc, La Jeunesse, Intare Fc, Heroes Fc ,Vision JN, AS Muhanga ,SEC Fc, Hope Fc,United Stars
National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|